Izi mpinduka muri Kiyovu Sports zatangajwe ku Cyumweru, tariki ya 8 Mutarama 2023, nyuma y’inama zitandukanye zari zimaze iminsi muri uyu muryango.
Kiyovu Sports yatangaje ko Ndorimana Jean François Régis "Général" wari Visi Perezida wa Mbere wa Kiyovu Sports ushinzwe Imari n’Amategeko, ari we Perezida w’agateganyo w’Umuryango Kiyovu Sports.
Uyu mugabo wari umaze iminsi yarasigaranye inshingano nyuma y’ubwegure bwa Mvukiyehe Juvénal, azungirizwa by’agateganyo na Mbonyumuvunyi Abdul Karim.
Mvukiyehe Juvénal wayoboye Umuryango Kiyovu Sports kuva muri Nzeri 2020 kugeza muri Nzeri 2022 ubwo yeguraga ariko akabanza gutanga amezi abiri y’integuza, yatangajwe nk’Umuyobozi wa Kiyovu Sports Ltd.
🚨IMPINDUKA MURI KIYOVU SPORTS🚨
Ndorimana Jean François Régis "General" yagizwe Perezida w'Umuryango wa Kiyovu Sports mu gihe Mvukiyehe Juvénal yahawe kuyobora Kiyovu Sports Company. pic.twitter.com/cDRzMuRb6t
— IGIHE Sports (@IGIHESports) January 8, 2023
Mu mpinduka zakozwe mu buyobozi bwa Kiyovu Sports kandi Mbonyumuvunyi Abdul Karim yagizwe Visi Perezida w'Agateganyo w'ikipe. pic.twitter.com/NFQuoUbJwF
— IGIHE Sports (@IGIHESports) January 8, 2023
Iyi Kiyovu Sports Ltd ni ikigo cyemerejwe mu nteko rusange yabaye mu 2021, kizakora nk’ikigo cy’ubucuruzi gicunga Ikipe ya Kiyovu Sports, abanyamuryango bakagiramo imigabane.
Iki kigo kizaba ari kimwe mu bikorwa by’Umuryango Kiyovu Sports, gifite ubuyobozi bwacyo butandukanye n’ubw’Umuryango kuva mu 2021 ubwo cyashyirwagaho, nubwo kubihurizaho hagati y’abakunzi b’Urucaca byatinze bigatuma gitinda gutangira ibikorwa byacyo.
Ni cyo kizajya kigena ibikorwa bigamije guteza imbere Ikipe ya Kiyovu Sports ariko kibanje kumenyesha ubuyobozi bw’Umuryango Kiyovu Sports nk’umunyamigabane mukuru, ugereranyije n’abandi bantu ku giti cyabo.
Biteganyijwe ko ibijyanye no kugira imigabane muri Kiyovu Sports Ltd bizagenwa hamaze gukorwa igenagaciro rya Kiyovu Sports.
Kugeza ubu, abakinnyi ba Kiyovu Sports ntibarasubukura imyitozo nyuma y’uko bamaze amezi arenga abiri badahembwa, bakaba baheruka umushahara mu Ukwakira.
Iyi kipe kandi ntirafata icyemezo ku bijyanye n’umutoza wayo, Alain-André Landeut, wagizwe Umuyobozi wa Siporo nyuma yo kwamburwa ikipe mu Ukuboza kandi mu masezerano ye harimo izo nshingano zombi.
Urucaca rwasoje igice cya mbere cya Shampiyona ruri ku mwanya wa kabiri n’amanota 30 runganya na AS Kigali ya mbere. Iyi kipe izasubukura Shampiyona ihura na Gasogi United mu byumweru bibiri biri imbere.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!