Kiyovu Sports yaguze Ngendahimana Eric, isigaje undi mukinnyi umwe

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 3 Kamena 2020 saa 02:51
Yasuwe :
0 0

Ngendahimana Eric wari umaze imyaka itandatu akinira Police FC yamaze gusinyira Kiyovu Sports amasezerano y’imyaka ibiri.

Ngendahimana uzwi ku izina rya ‘Gasongo’ asanzwe akina hagati mu kibuga imbere ya ba myugariro ndetse yari mu bakinnyi bifuzwa cyane na Kiyovu Sports ngo azajya afatanya na Habamahoro Vincent.

Nyuma y’ibiganiro byahuje impande zombi, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 1 Kamena nibwo Ngendahimana Eric yasinye imyaka ibiri mu ikipe yo ku Mumena.

Yabaye umukinnyi wa kane mushya usinyiye Kiyovu Sports nyuma ya rutahizamu Babuwa Samson wavuye muri Sunrise FC, myugariro Irambona Gisa Eric wavuye muri Rayon Sports n’umunyezamu Kimenyi Yves wavuye muri Rayon Sports.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko Kiyovu Sports ikeneye undi mukinnyi wo hagati ufasha ba rutahizamu ndetse uri gutekerezwaho cyane ni Oumar Sidibé wa Rayon Sports kugira ngo asimbure Twizeyimana Martin Fabrice wagiye muri Police FC.

Kiyovu Sports izatozwa na Karekezi Olivier guhera mu mwaka utaha w’imikino, yongereye amasezerano abarimo Serumogo Ally, Mbogo Ally na Mutangana Derrick.

Kugeza ubu ntiharamenyekana ahazaza h’abatoza barimo; Ruremesha Emmanuel watozaga iyi kipe na Mutarambirwa Djabil wari umwungirije mu gihe bivugwa ko Banamwana Camarade na Nshutinamagara Ismael ‘Kodo’ ari bo bashobora gukorana na Karekezi.

Kiyovu Sports yabayeho nyuma yo kwemezwa n’iteka rya minisitiri mu 1961, imaze kwegukana shampiyona y’u Rwanda inshuro eshanu zirimo iyo mu 1990 yatwaye idatsinzwe. Iyi kipe ifite kandi ibikombe bitatu by’igihugu, aho icya nyuma igiheruka mu 1993 ubwo yanatwaraga shampiyona.

Ngendahimana yasinye amasezerano y'imyaka ibiri
Ngendahimana Eric wari umaze imyaka itandatu muri Police FC, yasinyiye Kiyovu Sports
Ngendahimana yigeze kuba kapiteni wa Police FC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .