Uyu mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, ku wa Kane, tariki ya 1 Gicurasi 2025.
Wari umukino usobanuye byinshi ku makipe yombi kuko akomeje kurwana no gushaka uko yazaguma mu Cyiciro cya Mbere.
Uyu mukino watangiye ugenda gake, amakipe yombi yigana ari nako akinira cyane mu kibuga hagati.
Ku munota wa 20, Muhazi United yazamutse neza cyane, Masimango Fiston atera ishoti rikomeye atsinda igitego cya mbere.
Mu minota 30, umukino washyushye amakipe yombi atangira gusatirana bikomeye ari nako abanyezamu bose bigaragaza.
Bidatinze, ku munota wa 38, Urucaca rwakoze impinduka Sharif Bayo asimbura Mugisha Désiré.
Ku munota wa 45+1, Uwineza Rene yazamukanye umupira yihuta awuhindura imbere izamu, Bayo arawuhusha usanga Musengo Tansele awutera hejuru y’izamu.
Igice cya mbere cyarangiye Muhazi United yatsinze Kiyovu Sports igitego 1-0.
Urucaca rwatangiranye igice cya kabiri imbaraga, bidatinze ku munota wa 51, Sharif Bayo yishyura igitego cya mbere.
Urucaca rwakomeje gusatira cyane ari nako ruhusha ibitego byinshi. Ku munota wa 61, Mutunzi Darcy yazamukanye umupira wenyine asigarana n’umunyezamu Twagirayezu Amani atsinda igitego cya kabiri.
Mu minota 75, umukino watuje wongera gukinirwa cyane mu kibuga hagati n’uburyo bw’ibitego buragabanuka.
Mu minota y’inyongera, Mohamed Kyeyune yatsinze coup franc nziza yishyurira Muhazi United igitego cya kabiri.
Umukino warangiye Kiyovu Sports yanganyije na Muhazi United ibitego 2-2.
Urucaca rwagiye ku mwanya wa cyenda n’amanota 31, mu gihe Muhazi iri ku wa 14 n’amanota 27.
Nyuma y’umukino, Umutoza wa Muhazi United, Ruremesha Emmanuel yatangaje ko imisifurire itagenze neza.
Yagize ati “Nibyo twakoze amakosa mu bwugarizi ariko uyu musifuzi ahora adusifurira nabi. Ubu ni ubwa gatatu yarabidukoze ku mukino wa AS Kigali yewe baza no kumuhagarika.”
Yakomeje agira ati “FERWAFA idufashe yite ku kintu cy’imisifurire, umanuka amanuke neza n’utwara igikombe akijyane yagikoreye.”
Undi mukino wabaye uyu munsi, Etincelles FC yatsinze Musanze FC ibitego 3-0.
Iyi shampiyona izakomeza ku wa Gatanu, aho Gorilla FC izakira Bugesera FC saa Cyenda kuri Kigali Pelé Stadium.



















Amafoto: Kasiro Claude
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!