Ikipe ya Kiyovu Sports yisanze ku mwanya wa 14 nyuma yo gutsindwa umukino wa kabiri wikurikiranya muri Shampiyona y’u Rwanda yinjijwe n’amagaju ibitego 2-0.
Ni umukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium, saa Sita z’amanywa kuri iki Cyumweru, tariki ya 29 Nzeri 2024, ubwo hakomezaga imikino y’umunsi wa gatanu.
Urucaca rwatangiye nabi umukino kandi rwakiniraga ku kibuga rumenyereye, ndetse ku munota wa 20 iyi kipe yari yamaze kwinjizwa igitego cya mbere cyashyizwemo na Cyiza Seraphin.
Uyu rutahizamu kandi yashyizemo ikindi gitego nyuma y’iminota 14, byose byaterwaga n’amakosa ari kuba mu bwugarizi bw’iyi kipe ndetse no kudahuza umukino mu kibuga hagati.
Mu ntangiriro z’igice cya kabiri, umutoza wayo Bipfubusa Joslin yakoze impinduka ashyiramo abakinnyi batatu Mukunzi Djibril, Twahirwa Olivier na Iradukunda Luc Daniel.
Nta minota ibiri ishize aba bakinnyi bakina bugarira bagiye mu kibuga, Kiyovu yongeye kotswa igitutu hafi yo kwinjizwa igitego cyane.
Mu bigaragara, abakinnyi ba Kiyovu Sports byari bigoranye ko bahana imipira itatu hagati yabo ndetse n’imbaraga z’umubiri zo kuba bagerageza guhanganira umupira wabonaga ko ntazo.
Bipfubusa yashyizemo Nsabimana Denny na Ishimwe Kevin ngo arebe ko yakwegera izamu ry’Amagaju, ariko kumena urukuta rwari ruyobowe na Abdel Matumona no kubona izamu bikaba ikibazo.
Abafana ba Kiyovu Sports ni bamwe mu bamenyereweho kuyiba inyuma mu bibi ndetse no mu byiza ariko urebye uko umukino witabiriwe usanga bari hafi ya ntabo.
Ababashije kuhagera na bo ntibigeza babona imbaraga zatuma bahaguruka ngo bayifane, kuko umukino yakina ubwawo utari ushamaje nta n’icyizere gihari cy’uko biza gutungana.
Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports buracyarwana n’ibibazo byo guhemba abakinnyi imishahara n’uduhimbazamushyi bubabereyemo ndetse no gukemura ibibazo by’abandi bayivuyemo bakayisigira imanza mu nkiko zo kubishyura.
Umukino ukurikiraho Kiyovu Sports izerekeza mu Karere ka Rubavu aho izajya gukinira na Marine FC.
Amafoto: Rusa Willy Prince
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!