00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kiyovu Sports yanganyije na Gorilla FC

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 15 December 2024 saa 05:59
Yasuwe :

Kiyovu Sports yabuze umutoza wayo Bipfubusa Joslin wikuye ku kazi, yahagamye Gorilla FC byombi binganya igitego 1-1, mu mukino w’Umunsi wa 13 wa Shampiyona y’u Rwanda.

Ni mu mukino wakiniwe kuri Kigali Kigali Pelé Stadium kuri iki Cyumweru, tariki ya 15 Ukuboza 2024.

Wari umukino Kiyovu Sports yagombaga gukina ishyizeho umwete kuko kuwutsindwa byari kurushaho kuyiganisha mu manga, cyane ko ari yo iri ku mwanya wa nyuma ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona y’u Rwanda.

Igice cya mbere cy’umukino cyatangiye Gorilla FC yari yakiriye umukino isatira cyane, ndetse irema uburyo bwinshi imbere y’izamu rya Nzeyurwanda Djihad, gusa amahirwe menshi rutahizamu Mavugo Cedric akomeza kuyapfusha ubusa.

Ku munota wa 40 Ishimwe Kevin yazamukanye umupira wenyine, agera mu rubuga rw’amahina, ariko awuhereje Mugisha Désiré arawamurura awutera hejuru y’izamu.

Hongeweho iminota ibiri ku gice cya mbere, Gorilla FC ibonamo Penaliti, aho Ndizeye Eric yakuruye Irakoze Darcy wari mu rubuga rw’amahina, umusifuzi Murindangabo Moïse ahita ayemeza ndetse yinjizwa neza na Victor Murdah.

Mu gice cya kabiri Gorilla FC yakoze impinduka ikura mu kibuga Ntwari Evode, Duru Mercy na Mavugo Cedric ishyiramo Rutonesha Hesbon, Mudeyi Moussa Saleh na Nduwimana Franck.

Aba bakinnyi batumye Gorilla FC isatira cyane ndetse ikajya inatera amashoti maremare Nzeyurwanda agatabara nubwo byarangiye yishyuwe.

Igitego cy’Urucaca cyashyizwemo na Twahirwa Olivier ku munota wa 68, agishyirishamo umutwe nyuma y’umupira wari uvuye muri koruneri yatewe na Ishimwe Kevin.

Mu mpera z’umukino Team Manager wa Kiyovu Sports, Cyusa Delphin, yahawe ikarita itukura nyuma yo gushyamirana cyane n’abasifuzi.

Umukino warangiye Urucaca rubonye inota rimwe ruguma ku mwanya wa nyuma n’amanota umunani ndetse n’umwenda w’ibitego 17, mu gihe Gorilla FC yafashe uwa gatatu kuko irusha ibitego AS Kigali binganya amanota 23.

Abakinnyi 11 Gorilla FC yabanje mu kibuga
Abakinnyi 11 Kiyovu Sports yabanje mu kibuga
Murindangabo Moise ni we wayoboye umukino wa Kiyovu Sports na Gorilla FC
Abakinnyi ba Gorilla FC bajya inama
Abakinnyi ba Kiyovu Sports binjiye mu kibuga nta mutoza bafite
Inshimwe Kevin wa Kiyovu Sports ahanganye na Nsengiyumva Samuel wa Gorilla FC
Kiyovu Sports yahagamye Gorilla FC
Nsengiyumva Samuel wa Gorilla FC ashaka uko ahindura umupira
Abakinnyi ba Gorilla FC bishimira igitego
Cyusa Delphin yahawe ikarita y'umutuku

Amafoto: Nzayisingiza Fidèle


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .