Guhera mu cyumweru gishize, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangiye gupimisha amakipe yose nyuma yo kubitigekwa na Minisiteri ya Siporo yahagaritse Shampiyona ku wa 12 Ukuboza 2020.
Mu kiganiro 10 Preview cyo kuri uyu wa Kabiri, Radio 10 yatangaje ko amakipe ya Kiyovu Sports, Sunrise FC na Etincelles FC yagaragayemo abantu 13 banduye COVID-19.
Yatangaje ko umukinnyi umwe ari we wanduye COVID-19 muri Kiyovu Sports, umunani muri Etincelles FC na bane barimo umuganga muri Sunrise FC.
Musanze FC yagaragayemo abakinnyi 10 na AS Muhanga yagaragayemo batanu ni andi makipe ibipimo bishya biheruka kugaragaza ko afite abakinnyi banduye COVID-19.
Minisiteri ya Siporo iherutse gutangaza ko mbere y’uko Shampiyona ihagarikwa ku wa 12 Ukuboza 2020, amakipe umunani yari yagarayemo COVID-19 ari Rayon Sports, APR FC, AS Kigali, Musanze FC, Marines FC, Rutsiro FC, Amagaju FC na Alpha FC.
FERWAFA iherutse gutumira abayobozi b’amakipe mu nama izaba ku wa Kane, izagaruka ku isubikwa rya Shampiyona no kungurana ibitekerezo ku cyakorwa ngo yongere gukomorerwa.
Ni mu gihe ku wa Mbere, iri Shyirahamwe ryatangaje ko amakipe ya Rayon Sports, Bugesera FC na AS Muhanga yaciwe amande kubera kutubahiriza ingamba zo kwirinda COVID-19.
Rayon Sports yahanishijwe kwishyura miliyoni 2 Frw kuko yakinnye na Rutsiro FC ifite abakinnyi bane banduye COVID-19 mu gihe Bugesera FC na AS Muhanga zahanishijwe kwishyura ibihumbi 500 Frw kuko zakinnye umunsi wa mbere wa Shampiyona zitaripimishije.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!