00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kiyovu Sports, Rayon Sports na Gasogi zirishakamo ijya kurwana no kutamanuka

Yanditswe na Habimana Sadi
Kuya 17 Gicurasi 2021 saa 09:39
Yasuwe :
0 0

Imikino y’amatsinda ya Shampiyona irasozwa kuri uyu wa Mbere tariki ya 17 Gicurasi 2021, hakinwa umunsi wa gatandatu mu itsinda A na B, aho hategerejwe kureba niba Rayon Sports na Kiyovu Sports zibasha kurenga iki cyiciro zikajya mu makipe azahatanira igikombe.

Uyu munsi wa nyuma mu matsinda watangiye ku Cyumweru, aho hasojwe imikino yo mu itsinda C na D.

AS Kigali na Police FC ni zo zakomeje mu itsinda C, Musanze FC na Etincelles zisanga mu makipe umunani azahatanira kutamanuka mu cyiciro cya kabiri.

Mu itsinda D, hakomeje Marines FC na Espoir FC zombi zizahatana mu makipe umunani ashaka igikombe mu gihe Sunrise FC na Mukura Victory Sports zizajya kurwana no kutamanuka.

Bugesera FC itegereje ko APR FC iyikorera akazi

Kuri uyu wa Mbere, APR FC irakirwa na Gorilla FC mu mukino wo mu itsinda A ubera mu Bugesera saa sita n’igice.

APR FC yamaze kwizera gukomeza mu kindi cyiciro nyuma yo gutsinda imikino itanu iheruka mu gihe Gorilla FC isabwa inota rimwe gusa kugira ngo yizere gukomeza kuko ifite amanota icyenda ku mwanya wa kabiri.

Mu gihe Gorilla FC yananirwa kunganya cyangwa gutsinda APR FC, amahirwe yayo ashobora gufatwa na Bugesera FC kuri ubu ifite amanota atatu, ariko ikaba ifitanye imikino ibiri na AS Muhanga ya nyuma, yo itarabona inota na rimwe.

Umukino wa mbere uhuza amakipe yombi uteganyijwe kuri uyu wa Mbere saa 15:00 i Muhanga mu gihe undi wakabaye warakinwe ku munsi wa mbere, ariko ukagirwa ikirarane ubwo iyi kipe yo mu Majyepfo yari irwaje abakinnyi benshi COVID-19, uzaba tariki ya 20 Gicurasi 2021 mu Bugesera.

Hagati ya Kiyovu Sports na Rayon Sports, imwe muri zo ishobora kwisanga mu makipe arwana no kutamanuka

Imikino itegerejwe na benshi kuri uyu wa Mbere ni iyo mu itsinda B, aho Kiyovu Sports yakira Rutsiro kuri Stade Mumena saa 15:00 mu gihe Rayon Sports yakirwa na Gasogi United saa 15:30 mu Bugesera.

Mbere y’imikino isoza, Rayon Sports iyoboye itsinda n’amanota umunani, ikurikiwe na Kiyovu Sports inganya na Gasogi United amanota arindwi mu gihe Rutsiro FC ifite amanota atanu ku mwanya wa nyuma.

Ngabonziza Jean Paul yahawe gusifura umukino wa Kiyovu Sports na Rutsiro FC, aho iyi kipe iri mu rugo isabwa gutsinda kugira ngo yizere gukomeza ititaye ku biva hagati ya Rayon Sports na Gasogi United.

Araza gufatanya n’abarimo Karangwa Justin na Intwali Alain mu gihe Hakizimana Louis ari we musifuzi wa kane kuri uyu mukino.

Rutsiro FC na yo ishobora gukomeza mu gihe yatsinda Kiyovu Sports na Rayon Sports igatsinda Gasogi United.

Mu Bugesera, umukino wa Gasogi United na Rayon Sports wahawe Mulindangabo Moïse nk’umusifuzi wo hagati, aho aba yungirijwe na Bwiriza Nonati na Maniragaba Valery mu gihe umusifuzi wa kane ari Uwikunda Samuel.

Rayon Sports na Kiyovu Sports zifite imikino ifite kinini ivuze ku munsi wa nyuma mu itsinda B rya Shampiyona y'Icyiciro cya Mbere mu Rwanda
Rayon Sports irakirwa na Gasogi United kuri uyu wa Mbere
Kiyovu Sports ntirizera gukomeza mu makipe umunani azahatanira igikombe
Rutsiro FC yakomeza mu gihe yatsinda Kiyovu Sports naho Rayon Sports igatsinda Gasogi United
AS Kigali yazamutse iyoboye itsinda C n'amanota 12
Musanze FC yatsinze AS Kigali ibitego 2-1, ariko isoreza ku mwanya wa gatatu mu itsinda C
Police FC yabaye iya kabiri mu itsinda C nyuma yo kunganya na Etincelles FC igitego 1-1
Gorilla FC irasabwa kubona byibuze inota imbere ya APR FC kugira ngo ijye mu makipe azahatanira igikombe mu cyiciro gikurikira cya shampiyona

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .