Aya masezerano y’imikoranire yashyizweho umukono na Perezida wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvénal na Rudacogora Jean Claude wari uhagarariye Lawyers of Hope, azamara imyaka 10.
Intego nyamukuru y’imikoranire yatangiye hagati y’impande zombi ni uguteza imbere umupira w’amaguru mu bakiri bato, aho abana bafite impano babarizwa mu marerero y’umupira w’amaguru ya LOH bazajya bahabwa amahirwe yo gukina muri Kiyovu Sports.
Perezida w’iyi kipe, Mvukiyehe Juvénal, yavuze ko uyu mushinga ugamije gutegura ahazaza ha Kiyovu Sports ku buryo itazongera gushora amafaranga menshi igura abakinnyi ndetse kuri ubu basubiye ku muco wo kurera benshi nk’uko bajya babikora.
Ati "Umwaka ushize twashoye amafaranga menshi mu kugura abakinnyi beza kugira ngo twubake ikipe nziza by’igihe gito. Ubu tugiye gushyira imbaraga mu marerero y’umupira w’amaguru kugira ngo tuzamure impano z’abana bityo twubake ikipe ikomeye by’igihe kirekire."
Yongeye gushimangira ko ubuyobozi bw’iyi kipe bufite gahunda yo gutangiza amarerero y’umupira w’amaguru hirya no hino mu gihugu.
Rudacogora Jean Claude yavuze ko uyu muryango w’abanyamategeko b’abakirisitu udaharanira inyungu ariko ukita ku burenganzira bw’abana n’abagore, bityo bakaba barahisemo no kubashyigikira muri siporo.
Kiyovu Sports izaha amarerero y’umupira w’amaguru ya LOH ubufasha mu bya tekinike, ubutoza n’amahugurwa mu rwego rwo gukomeza kuzamura impano z’abana, aho biteganyijwe ko hazanashyirwa umukozi ushinzwe gukurikirana amarerero yose.
Lawyers of Hope ifite amarerero umunani y’umupira w’amaguru arimo abana 500 bari mu byiciro bitandukanye kuva ku myaka umunani kugera kuri 20. Aba bana bari mu marerero y’i Kabuga, Ndera, Kimisagara (amakipe abiri), Jabana, Karembure, Kagugu n’andi makipe abiri y’abakobwa.
Nk’uko bikubiye muri aya masezerano, Kiyovu Sports izajya itegura amarushanwa y’aba bana mu byiciro byose nibura inshuro eshatu mu mwaka.
Amwe mu mazina azwi yanyuze mu biganza bya Lawyers of Hope arimo Niyomugabo Claude kuri ubu ukinira APR FC na Twizerimana Onesme ukinira Musanze FC.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!