Kugeza ku munsi wa 12 wa Shampiyona, Kiyovu Sports iza ku mwanya wa nyuma muri Shampiyona n’amanota arindwi, aho ibibazo irimo ahanini byatewe no gufatirwa ibihano na FIFA byo kutandikisha abakinnyi bashya, kubera kutishyura abahoze ari abakinnyi bayo.
Ibi byatumye Kiyovu Sports igera ku munsi wa munani wa Shampiyona imaze gutsindwa imikino irindwi, aho ubwo byaherukaga kuyibaho byarangiye imanutse mu cyiciro cya kabiri ariko itabarwa n’Isonga yayihaye umwanya wayo.
Iyi kipe kubera umusaruro muke ikaba yaraje guhagarika by’agateganyo umutoza Joslin Bipfubusa, gusa amakuru IGIHE ifite ni uko uyu ukomoka i Burundi yagaruwe by’amaburakindi, kubera ko ubuyobozi bwatinye ko azabarega na we kuko agifite amasezerano, nyamara abakinnyi bakaba batamwemera na gato.
Igitego Hotel yongereye ibinyoro mu bibembe
Mu gihe ikipe ya Kiyovu Sports itari yorohewe n’ibibazo imazemo iminsi, kuri uyu wa Mbere ni bwo amakuru yagiye hanze ko abakinnyi b’iyi kipe batazasubira mu kibuga batishyuwe ibirarane by’imishahara y’amezi abiri baberewemo, mu gihe bitegura gukina na APR FC.
Amakuru IGIHE ifite ni uko ikipe ya Kiyovu Sports kuri ubu nta mafaranga ifite, kuko ashyizwe yose kuri konte zayo ahita afatirwa kugira ngo hashyirwe mu ngiro umwanzuro w’urubanza IGITEGO Hotel yatsinzemo Kiyovu Sports, aho yishyuza arenga miliyoni 150 Frw.
Mu mafaranga yafatiriwe harimo ayatanzwe na Rwanda Premier League hamwe n’ayatanzwe n’umujyi wa Kigali angana na Miliyoni 23 Frw, ari na yo Kiyovu Sports yateganyaga gukuramo ayo guhemba abakinnyi bayo mbere yo gukina na APR FC.
Tariki ya 20 Kanama 2022, Kiyovu Sports yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’Igitego Hotel, aho bemeranyijwe ko abakinnyi bayo bazajya bararayo ku buntu iminsi ibiri mbere yo gukina umukino, maze ikipe ikabishyurira ibyo kurya mbere y’uko basubirayo nanone.
Ku ntango aya mafaranga ntabwo yari menshi aho IGIHE ifite amakuru yizewe ko amafaranga y’umwenda Kiyovu Sports yishyurwaga yari miiyoni 10 n’ibihumbi 500 Frw, na yo yazamutse ubwo iyi kipe yahakiriraga Bull FC yo muri Uganda bakinnye umukino wa gicuti muri Nzeri 2022.
Ni gute Miliyoni 10 Frw zaje kuvamo izirenga 150 Frw Igitego Hotel yishyuza Kiyovu Sports
Ubwo ikipe ya Kiyovu Sports yari mu rugamba rwa Shampiyona rwa 2022-2023, yaje gutungurwa n’uko hari bamwe mu bakunzi b’iyi kipe ngo bajyanye na Hotel Igitego ku biro by’Umujyi wa Kigali, gusaba ko amafaranga baha Urucaca yafatirwa, bakishyurwa arenga miliyoni 100 bavugaga ko iyi kipe ibarimo.
Kuri ubwo Umujyi wa Kigali wabateye utwatsi, ndetse biza kurangira bandikiye Kiyovu Sports tariki ya 24 Nzeri 2023 bayishyuza 153,694,006 Frw ya serivisi yayihaye mu gihe cy’umwaka.
Aya mafaranga Kiyovu Sports yaje gutangaza ko itayemera, cyane ko yongerewe cyane no kuba barashyizeho ay’abahoze ari abakozi ba Kiyovu Sports, umutoza Alain André-Landeut, umutoza wongera imbaraga Dabo Seydou, abakinnyi barimo Nordin na Vladislav Kormishin ukomoka mur Burusiya, bose bagiye bamara amezi arenga atatu muri iyi Hotel.
Kiyovu Sports kuri ubwo ikaba yaratangazaga ko mu masezerano yari ifitanye n’Igitego Hotel nta harimo ko hari abakozi bayo bazajya bacumbikirwa muri iyi hoteli, bityo ko bakwishyuzwa ukwabo, ikintu Hotel yateye utwatsi ibigiriwemo inama na bamwe mu bari hafi ya Kiyovu Sports.
Ibi byaje kurangira Kiyovu Sports ijyanywe mu nkiko muri Gicurasi uyu mwaka ndetse iza gutsindwa, ni ko kwemeza ko igomba kwishyura IGITEGO Hotel arenga Miliyoni 150 ubariyemo n’inyungu.
Iyi kipe ikaba iteganya ikiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri saa Cyenda, gisobanura byinshi kuri ibi bibazo biyivugwamo ndetse n’ikigiye gukurikira mbere yo gukina n’ikipe ya APR FC.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!