Uyu mukino w’Umunsi wa 28 wa Shampiyona, wabaye ku wa Gatanu, tariki ya 16 Gicurasi 2025 kuri Kigali Pelé Stadium.
Abakinnyi ba Kiyovu Sports bagiye kuwukina bamaze icyumweru badakora imyitozo kuko bishyuzaga ibirarane by’imishahara.
Ni mu gihe Rutsiro FC yari imaze imikino itatu yikurikiranya idatsinda.
Uyu mukino watangiye Kiyovu Sports yotsa igitutu Rutsiro FC ariko umunyezamu Itangishatse Jean Paul agatabara.
Ku munota wa 12, Niyo David yatsinze igitego cya mbere cya Kiyovu Sports ariko umusifuzi Kayitare David aracyanga avuga ko habayeho kurarira.
Ku munota wa 18, Rutsiro FC yafunguye amazamu nyuma y’uburangare bwa myugariro Nizigiyimana Karim Mackenzie, maze Kwizera Eric atsinda igitego cya mbere.
Ku munota wa 39, Malikidogo Jonas Mumbele yabonye uburyo bwiza imbere y’izamu ariko ateye ishoti umunyezamu Nzeyurwanda Djihad atabara Kiyovu.
Igice cya mbere cyarangiye Rutsiro FC yatsinze Kiyovu Sports igitego 1-0.
Urucaca rwatangiranye igice cya kabiri igitego, aho ku munota wa 46, Mutunzi Darcy yazamukanye umupira yihuta yishyura igitego cya mbere.
Nyuma y’iminota ine gusa, uyu mukinnyi yongeye kuzamuka yihuta ategerwa mu rubuga rw’amahina, umusifuzi Kayitare atanga penaliti.
Ishimwe Kevin yayiteye, umunyezamu wa Rutsiro FC, Itangishatse Jean Paul umupira awukuramo neza.
Mu minota 60, Rutsiro FC yongeye gusatira cyane ishaka igitego ariko ab’inyuma b’Urucaca bakabyitwaramo neza.
Ku munota wa 72, Kiyovu Sports yabonye indi penaliti, nyuma y’aho Niyo David yazamutse yihuta bakamutegera mu rubuga rw’amahina.
Yahawe Musengo Tansele ayitera mu buryo bwa panenka, atsinda igitego cya kabiri cya Kiyovu.
Umukino warangiye Kiyovu Sports yatsinze Rutsiro FC ibitego 2-1 ifata umwanya wa munani n’amanota 37 inganya n’iyi kipe yo mu Burengerezuba iri ku mwanya wa gatandatu.
Shampiyona izakomeza ku wa Gatandatu, ahateganyijwe imikino y’amakipe ahatanira igikombe.
Rayon Sports ya mbere izasura Bugesera FC, APR FC yakire Gorilla FC, mu mikino iteganyijwe saa Cyenda.
Amagaju FC azakina na Mukura, Marine izakira Musanze FC, Gasogi United ikine na Muhazi United saa 18:00 kuri Kigali Pelé Stadium














TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!