Hari ku wa Gatanu, tariki ya 20 Mutarama 2023, mu mukino Gasogi United yari yakiriyemo Kiyovu Sports kuri Stade ya Bugesera aho amakipe yombi yawusoje ntayo irebye mu izamu.
Uyu mukino wasifuwe hagati n’Umusifuzi Mpuzamahanga Mukansanga Salima. Bimwe mu byemezo yagiye afata ntiyabivuze ho rumwe n’abafana ba Kiyovu Sports ari na ho mu mukino hagati batangiye kumuhata ibitutsi mu ndirimbo bagira bati "Urashaje, Urashaje.’’
Nyuma y’umukino ubwo Mukansanga yaganaga mu rwambariro yanyuze ku bafana ba Kiyovu Sports batangiye kuririmba mu ndirimbo zuzuye ibitutsi bagira bati "Malaya, Malaya, Malaya.’’
Ubwo Mukansanga yari arenze uruzitiro rw’ikibuga cya Stade ya Bugesera, umwe mu bafana yamanutse ajya guhura na we ngo amusagarire ariko abashinzwe umutekano barahagoboka.
Nyuma y’ibi bikorwa bitashimishije ubuyobozi bw’iyi Kipe y’i Nyamirambo, Perezida wa Kiyovu Sports Ltd, Mvukiyehe Juvénal, yatangaje ko bitandukanyije n’abafana bagaragayeho ibikorwa by’imyitwarire mibi kuri uyu mukino.
Yagize ati "Twe nk’Ubuyobozi bw’Ikipe twitandukanyije n’abafana bakoze biriya bintu. Burya kugenzura abafana biragora, turakomeza gukurikirana tumenye ababiri inyuma babe bafatirwa ibyemezo kuko tutifuza abafana bangiza isura ya Kiyovu Sports.’’
"Kutishimira imisifurire bibaho ku Isi yose, si iwacu gusa ariko kandi hari uko ugomba kwitwara utagize uwo ubangamira. Ntabwo ari byiza na gato twe nk’ubuyobozi tunenze biriya bikorwa ku mugaragaro.’’
Mvukiyehe yakomeje atangaza ko bagiye gufatanya kugira ngo bafatire ibyemezo abari inyuma y’imyitwarire mibi yagaragaye ku mukino.
Yagize ati "Ni ibikorwa bidasanzwe bigaragara muri Kiyovu Sports, ni ibyakozwe n’abafana ku giti cyabo ntibiba byateguwe gusa si byiza na gato.’’
"Turaza gufatanya na Perezida w’abafana kugira ngo dufate ibyemezo ku myitwarire mibi nk’iriya ntizongere ukundi mu ikipe yacu.’’
Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwitandukanyije n’abafana ba yo batutse Umusifuzi Mukansanga Salima ku mukino yanganyijemo na Gasogi United. pic.twitter.com/qZ3VHAJGj3
— IGIHE Sports (@IGIHESports) January 22, 2023
Umunyamategeko akaba n’Umuyobozi w’Amarushanwa muri FERWAFA, Karangwa Jules, yabwiye IGIHE ko Akanama k’Imyitwarire n’ak’amarushanwa bategereje raporo ya Komiseri ku mukino.
Yagize ati "Turacyategereje raporo ya Komiseri w’Umukino. Aka kanya nta kintu natangaza ku bintu ntafitiye ibimenyetso.’’
Abajijwe ku byemezo byafatirwa ikipe mu gihe raporo yagaragaza ko habayemo ibikorwa byo gutuka no gusagarira umusifuzi, Karangwa yatangaje ko ibihano byafatirwa ikipe muri rusange.
Yagize ati "Ntitwahita tumenya ngo ni umufana uyu n’uyu ngo duhane umufana ku giti cye. Biramutse byakozwe muri rusange twahana ikipe muri rusange kuko ari yo ishinzwe ikinyabupfura no gukebura abafana bayo.’’
Amategeko ya FERWAFA ateganya ko abafana b’ikipe runaka baramutse bagaragaweho imyitwarire mibi muri rusange, ishobora guhanishwa kwakira imikino yayo nta bari ku kibuga.





Amafoto: Nezerwa Salomon
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!