00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kiyovu Sports igiye gutora Perezida mushya

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 21 May 2024 saa 09:07
Yasuwe :

Umuryango Kiyovu Sports watumije inama y’Inteko Rusange Idasanzwe izatorerwamo Umuyobozi wawo mushya ku Cyumweru, tariki ya 26 Gicurasi 2024.

Iyi nteko rusange izabera kuri Hotel Chez Lando yatumiwemo abanyamuryango bose ba Kiyovu Sports.

Ubutumire buvuga ko ku murongo w’ibyigwa hari "kuvugurura amategeko shingiro n’amabwiriza ngengamikorere no kuzuza imyanya."

Kiyovu Sports imaze iminsi iyobowe na Mbonyumuvunyi Abdul Karim wari Visi Perezida wa Mbere nyuma yo kwegura kwa Ndorimana Jean François Régis ’Général’ wari Perezida muri Mutarama.

Ndorimana na komite nyobozi yari akuriye, bari bagiriwe icyizere cyo kuyobora Kiyovu Sports imyaka itatu guhera muri Nyakanga 2023.

Uretse ibiri ku murongo w’ibyigwa, hari amakuru avuga ko hashobora kuzakomozwa ku mibereho y’iyi kipe n’uburyo yasojemo umwaka w’imikino ushize.

Kiyovu Sports yasoje Shampiyona ari iya gatandatu, yaranzwe no kudahemba abakinnyi ndetse kuri ubu ntiyemerewe kugura abandi kubera ko yafatiwe ibihano na FIFA kubera amadeni y’asaga miliyoni 50 Frw ibereyemo abo yirukanye binyuranyije amategeko.

Mbonyumuvunyi Abdul Karim ayobora Kiyovu Sports by'agateganyo kuva muri Mutarama uyu mwaka
Ndorimana Jean François Régis ’Général’ yeguye amaze atandatu atorewe kuyobora imyaka itatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .