Kiyovu Sports idafite Kimenyi Yves yatangiye imyitozo (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 25 Ukwakira 2020 saa 09:12
Yasuwe :
0 0

Kiyovu Sports yiganjemo amasura mashya haba mu batoza n’abakinnyi, yatangiye imyitozo yitegura umwaka mushya w’imikino uzatangira mu Ukuboza.

Abakinnyi n’abandi bakozi ba Kiyovu Sports bapimwe COVID-19 muri iki cyumweru mbere yo kwerekeza mu mwiherero mu Karere ka Kamonyi ku wa Gatanu.

Ku wa Gatandatu, bakoze imyitozo ya mbere yabereye ku kibuga iyi kipe isanzwe ikoreraho imyitozo ku Mumena mu Mujyi wa Kigali.

Umutoza mukuru Karekezi Olivier n’abo bakorana bose bitabiriye iyi myitozo hamwe n’abakinnyi benshi barimo barindwi bashya baheruka kugurwa nka Babuwa Samson, Ngandu Omar, Issa Ngenzi, Irambona Eric, Ngendahimana Eric n’abandi.

Kapiteni akaba n’umunyezamu mushya wa Kiyovu Sports, Kimenyi Yves, ntabwo yagaragaye muri iyi myitozo kubera uburwayi mu gihe abandi batakoranye na bagenzi babo ku wa Gatandatu ari Onyacha Emmanuel na Mugenzi Cédric wasinye mu cyumweru gishize.

Umutoza wungirije wa Kiyovu Sports, Banamwana Camarade, yavuze ko urwego basanzeho abakinnyi atari rubi ndetse bizeye ko mu minsi mike iri imbere bazaba bamaze gusubira ku rwego rwiza.

Ati “Ni amezi menshi yari ashize badakina, bari ku rwego ruringaniye, uko twabibonye ntabwo ari bibi cyane, biraza gukosoka muri iyi minsi tugiye gukora imyitozo.”

Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda izatangira tariki ya 4 Ukuboza 2020.

Kagabo Ahmed wongerera ingufu abakinnyi, ahabwa umuti usukura intoki mbere yo kwinjira mu kibuga
Ikibuga kibanza guterwa imiti yica virusi
Abakinnyi n'abatoza ba Kiyovu Sports bakora inama mu myitozo
Babuwa Samson mu myitozo ya mbere ya Kiyovu Sports
Irambona Eric, Ngandu Omar na bagenzi babo bakora imyitozo yo kunanura imitsi
Umunyezamu Bwanakweli Emmanuel yakoze yambaye nk'abandi bakinnyi
Ba myugariro bo hagati, Ngandu Omar na Tubane James
Uhereye ibumoso: Ntwari Ibrahim ushinzwe ibikoresho, Karekezi Olivier, Banamwana Camarade, umutoza wungirije Kalisa na Team Manager Kigundu Ibrahim 'Baba'
Umutoza wa Kiyovu Sports, Karekezi Olivier (iburyo) na Ntwali Ibrahim 'Djemba' ushinzwe ibikoresho bya Kiyovu Sports
Banamwana Camarade ni umwe mu batoza bungirije Karekezi Olivier
Bigirimana Abeddy wakinaga mu Burundi ni umwe mu bakinnyi bashya Kiyovu Sports yaguze
Abakinnyi ba Kiyovu Sports bifotoza nyuma y'imyitozo
Habamahoro Vincent, Babuwa Samson na Mbogo Ally bafata ifoto nyuma y'imyitozo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .