00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kiyovu SC yatsinze APR FC zihita zinganya amanota (Amafoto)

Yanditswe na Mihigo Saddam
Kuya 14 May 2022 saa 05:41
Yasuwe :

Ikipe ya Kiyovu SC yatsinze APR FC ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 27 wa shampiyona, amakipe yombi ahita anganya amanota 60 kuri 60.

Bigirimana Abedi ni we wafunguye amazamu ku munota wa 15 ateye penaliti yabonetse Nsabimana Aimable agushije Emmanuel Okwi.

Igitego cya kabiri cya Kiyovu SC cyatsinzwe na Emmanuel Okwi ku munota wa 28 naho kimwe rukumbi cya APR FC cyatsinzwe na Ombolenga Fitina ku munota 57.

Intangiriro z’umukino zabaye nziza kuri Kiyovu SC yabonye ibitego bibiri mu minota 30 ya mbere.

Umutoza w’ikipe ya APR FC yari yakoresheje abakinnyi benshi hagati mu kibuga mu rwego rwo kuzibira abakinnyi ba Kiyovu.

Mugisha Bonheur, Ruboneka Bosco, Uwineza Placide na Manishimwe Djabel bose bahuriye hagati mu kibuga. Ubusanzwe, ikipe ya Kiyovu SC ni imwe mu makipe afite abakinnyi beza bakinira hagati.

Abarimo Bigirimana Abedi, Muzamiru Mutyaba na Benedata Janvier ni bo bakinaga hagati ha Kiyovu SC.

Kugira abakinnyi benshi hagati ku ruhande rw’ikipe ya APR FC, byatumye abakinnyi ba Kiyovu bakunda gukina imipira miremire.

Gukina gutyo byabyaye umupira Emmanuel Okwi yakiriye agongwa na Nsabimana Aimable bivamo penaliti. Mu gice cya kabiri, amakipe yombi nibwo yatangiye gusimbuza mu bihe bitandukanye.

Mbere yo gutangira igice cya kabiri, umutoza wa APR FC Mohammed Adil Erradi yakuyemo Mugisha Gilbert ashyiramo Mugunga Yves.

Muri iyo minota kandi nibwo Bizimana Yannick yasimbuwe na Nshuti Innocent.
Ku ruhande rw’ikipe ya Kiyovu SC, Muhozi Fred yasimbuwe na Mugenzi Bienvenue ku munota wa 71.

Mu kugabanya abakinnyi benshi hagati mu kibuga, Mohammed Adil yongeye gusimbuza akuramo Uwineza Placide ashyiramo Byiringiro Lague.

Ishimwe Anicet wari wabanje mu kibuga ubwo APR FC yanganyaga na Rayon Sports mu gikombe cy’Amahoro yasimbuye Manishimwe Djabel.

Abakinnyi ba APR FC babonye ko bishoboka kubona amahirwe yo kubona ibitego batangira gukinira imbere cyane.

Nshuti Innocent na Mugunga Yves bakomeje kotsa igitutu ubwugarizi bwa Nshimirimana Ismaël na Ndayishimiye Thierry bwihagararaho.

Bigeze ku munota wa 76 Ruboneka Bosco wa APR FC yasimbuwe na Nsanzimfura Keddy wanabaye muri Kiyovu SC.

Umutoza wa Kiyovu SC, Haringingo Francis Christian yakoze izindi mpinduka akuramo Mugenzi Cédric ashyiramo Bizimana Hamiss.

Muri iyo minota 15 ya nyuma kandi nibwo Ishimwe Saleh yasimbuye Muzamiru Mutyaba.

Abakinnyi ba APR FC bakomeje gushaka ahava igitego cya kabiri ariko abakinnyi ba Kiyovu SC bakomeza gucungana n’iminota.

Kubona amanota atatu y’umunsi yatumye amakipe yombi anganya amanota 60 mu mikino 27 imaze gukinwa.

Indi mikino y’umunsi wa 27 yasize Gorilla FC itsinze Bugesera FC ibitego 4-1. Etoile de l’Est itsinda Espoir FC ibitego 3-1.

FC Marines yatsinze Etincelles FC ibitego 4-1 mu mukino w’ishiraniro i Rubavu.

Kimenyi Yves yari afite akazi katoroshye imbere ya APR FC yabereye umunyezamu
Emmanuel Okwi wabaye muri Simba SC ari gukoresha ubunararibonye afite mu Rwanda
Abafana ba Kiyovu bari bigaruriye Stade
Ikipe ya Kiyovu SC yatsinze APR FC ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 27 wa shampiyona, wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku wa 15 Gicurasi 2022. Byatumye amakipe yombi anganya amanota 60 kuri 60
Manishimwe Djabel ni umwe mu bakinnyi ba APR FC batangiye kugaragaza umunaniro
Mugenzi Cedrick Ramires yakinnye neza mu gice cya mbere cyiza mbere yo gusimburwa
Mugisha Bonheur yari afite akazi ko gucungira hafi Bigirimana Abedi
Mugisha Bonheur yari mu mubare w'abakinnyi benshi APR FC yari ifite hagati mu kibuga
Muhozi Fred yabaye imbarutso yo gutera igihunga abugarira n'abo hagati ba APR FC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .