00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kiyovu SC mu mibare igoye yo gusohokera u Rwanda mu mikino ya CAF

Yanditswe na Mihigo Saddam
Kuya 9 May 2022 saa 03:31
Yasuwe :

Kiyovu SC ikipe yari ihagaze neza kuva shampiyona y’uyu mwaka yatangira ndetse yarageze aho yizera gutwara igikombe, imibare yatangiye kuyikomerana mu gihe hasigaye imikino ine y’amanota 12.

Mu mikino 26 ishize, Kiyovu SC yabaga icungana na APR FC kuko byasabaga ko buri ruhande rutsinda amakipe yombi yazahura, akishakamo ikinyuranyo.

Kuwa 15 Mata 2022 nibwo imibare ya Kiyovu SC yo gutwara igikombe yatangiye kuzamo ubukana ubwo yatsindwaga na Gasogi United ibitego 2-0.

Imibare ya Kiyovu SC yakomeje gukomera kuri iki Cyumweru tariki 8 Gicurasi 2022 ubwo yanganyaga na Bugesera FC 0-0 hakinwa umunsi wa 26 wa shampiyona.

Abakinnyi b’iyi kipe bananiwe gutsinda Bugesera FC mu gihe APR FC yari yaraye ikuye amanota atatu mu Karere ka Rusizi itsinze Espoir FC ibitego 3-2.

Nyuma yo gutakaza aya manota, abakinnyi, abatoza na bamwe mu bafana babona ko amahirwe bari bafite agenda ayoyoka.

Umwe mu baganiriye na IGIHE yagize ati “Twatangiye tuvuga ko dushaka ibikombe byose. Mu gikombe cy’Amahoro cyashobokaga twavuyemo kare. Na shampiyona ubu biragoye kurushaho.”

Undi yagize ati “Ubu amahirwe yose twari dufite mbona agenda asanga APR FC twari duhanganye kuko iracyari mu bikombe byose. Gusohoka uyu mwaka biragoye kuri Kiyovu”

Gusa muri aba baganiriye na IGIHE, hari abavuga ko abatoza ba Kiyovu SC bagize igitutu gikomeye nyuma yo gusezererwa mu gikombe cy’Amahoro.

Ati “Buriya abatoza bagira ikintu cyo kuvuga ngo ubwo nsezerewe muri iri rushanwa reka mbwire abafana ko ngiye gushyira imbaraga ku rindi. Ntabwo byakabaye kuko APR FC abantu bahaga amahirwe make iracyayarimo yose.”

Kugeza magingo aya, Kiyovu SC iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 57 mu gihe APR FC iri imbere amanota ane kuko ifite 60 ku mwanya wa mbere.

Itegeko rishya rya FERWAFA rigena uko amakipe azasohokera u Rwanda azatangwa, Kiyovu SC iri mu mibare igoye ko yasohoka.

Mu gihe Kiyovu SC yasoza shampiyona iri ku mwanya wa kabiri, APR FC igatwara ibikombe byombi, ntabwo Kiyovu SC yasohoka kuko hazasohoka ikipe yaba yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro.

Kugira ngo ikipe ya Kiyovu SC izasohokere u Rwanda uyu mu mwaka w’amarushanwa ya CAF ya 2022-2023, birasaba ko itwara igikombe cya shampiyona.

Itegejo rigira riti “Ikipe izagera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro niyo izasohoka ihagarariye u Rwanda muri CAF Confederation Cup mu gihe ikipe yatwaye shampiyona ari nayo yaba yatwaye igikombe cy’Amahoro”

Mu mikino ine isigaye ngo shampiyona irangire, Kiyovu SC igomba kubanza gukina na APR FC tariki 14 Gicurasi 2022 mbere yo kuzakira Etoile de l’Est.

Imikino ibiri ya nyuma, Kiyovu SC izasura Espoir FC mu Karere ka Rusizi mbere yo gusoza yakira FC Marines.

Kiyovu SC iri mu bihe bitari byitezwe n'abakunzi bayo
Kunganya na FC Bugesera byatumye Abayovu barushaho kwiheba
Emmanuel Okwi wari waguzwe nk'umukinnyi wo gufasha Kiyovu gukora amateka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .