Yanga SC ni imwe mu makipe azwi mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba no ku rwego rwa Afurika, bigendanye no kuba ikina amarushanwa ahuza amakipe yabaye aya mbere iwayo kandi ikitwara neza.
Kuri ubu irashaka Bigirimana Abedi na Nshimirimana Ismaël bakunze kwita Pitchou bose bakinira Kiyovu SC. Bivugwa ko bazatangwaho miliyoni 180 Frw.
Umutoza wungirije wa Yanga SC, Kaze Cédric na Eng. Hersi Saidi uba mu buyobozi bukuru bwa GSM na Yanga SC, ni intumwa z’iyi kipe ziri mu Rwanda mu ruzinduko rwo kwiga kuri aba bakinnyi.
Amakuru IGIHE yamenye ni uko Bigirimana Abedi aramutse aguzwe, we ku giti cye azahabwa miliyoni 40 Frw mu gihe Nshimirimana Ismaël we yahabwa miliyoni 30 Frw.
Kiyovu SC bivugwa ko izafata asigaye muri miliyoni 180 Frw nk’ikiguzi cy’amasezerano aba bakinnyi basigaje muri iyi kipe.
Bigirimana asigaje amasezerano y’umwaka umwe muri Kiyovu SC kuko yayigezemo mu 2020 asinya amasezerano y’imyaka itatu mu gihe mugenzi we Nshimirimana banakinana mu Ikipe y’Igihugu y’u Burundi yayigezemo mu 2021 asinya amasezerano y’imyaka ibiri.
Yanga SC irashaka aba bakinnyi, aho guhera muri Kamena 2022, bazaba abasimbura b’Umunya-Uganda, Khalid Aucho, ukina hagati mu kibuga ushakwa na Pyramids yo mu Misiri na Yannick Bangala uzajya ku mugabane wa Aziya.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!