Kirehe FC yahanitse ibiciro ku mukino izakiramo Rayon Sports, itike ya make ni 3,000 Frw

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 22 Gicurasi 2019 saa 05:45
Yasuwe :
0 0

Kirehe FC izakira Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa 29 uzaba ku wa Gatanu, yahanitse ibiciro byo kureba uyu mukino ku kibuga cya Nyakarambi, aho itike ya make izaba igura ibihumbi 3,000 Frw.

Umuyobozi wa Kirehe FC, Munyangeri Christophe, yabwiye IGIHE ko guhanika ibiciro ari ibisanzwe ku makipe yakiriye Rayon Sports bityo na bo bahisemo gushyira itike ya make ku 3,000 Frw kuko abanya-Kirehe bafite amafaranga kandi bakunda umupira w’amaguru, aho ngo babifata nko gutera inkunga ikipe yabo.

Ati” Ibiciro birasanzwe, na we urabizi aho Rayon Sports yagiye, amafaranga bagomba kuyongera. Natwe mu nama twakoze ejo, twayongereye. Ibiciro ni ibihumbi 10 Frw, ibihumbi 5,000 Frw na 3,000 Frw. Abanya-Kirehe ntabwo ari abakene, bakunda umupira kuko baratega bakajya i Kigali kureba ayo makipe yandi, bagatanga arenga ayo. Bo nta kibazo bafite, bavuga ko ari inkunga yo gutera ikipe yabo.”

Mu gihe Kirehe FC isabwa gutsinda Rayon Sports kugira ngo yiyongerere amahirwe yo kuguma mu cyiciro cya mbere, IGIHE yabajije uyu muyobozi niba hari icyo bemereye abakinnyi kuri uyu mukino kugira ngo bazabashe kwitwara neza, avuga ko nta kidasanzwe uretse abaturage basura ikipe bakagira ibyo bayigenera.

Ati” Nta kidasanzwe kirimo. Hari abaturage benshi bari kuza gusura abakinnyi, bakabatera akanyabugabo, bakagira icyo babagenera. Ari abaturage, ari n’abayobozi turi gufatanya kugira ngo tube inyuma ikipe izitware neza ku wa Gatanu.”

Munyangeri Christophe yahakanye amakuru avuga ko Kirehe FC imaze amezi asaga ane idahemba, yemera ko hari imishahara abakinnyi batarabona, ariko na yo itarenga iy’amezi abiri kuko akenshi babona amafaranga mu bice.

Ati "Guhembwa barahembwa, gusa wenda habaho kutayabonera rimwe ariko urebye tubafitiye amezi nk’abiri gusa, ntabwo ari amezi ane kuko babona amafaranga mu bice.”

Kirehe FC ya 14 n’amanota 27 inganya na Gicumbi FC ya 15, isigaje imikino ibiri izahuriramo na Rayon Sports na Bugesera FC, aho isabwa amanota yose kugira ngo yizere kuguma mu cyiciro cya mbere ititaye ku musaruro Gicumbi FC na Bugesera FC ya 13 n’amanota 31 zizagira mu mikino isigaye ngo shampiyona irangire.

Inkuru bijyanye: Kirehe FC yahize gutsinda Rayon Sports

Ku kibuga cya Nyakarambi i Kirehe, hari abahitamo kurebera umupira mu biti
Abanya-Kirehe ngo ntibatewe ikibazo no kwishyura ibihumbi 3,000 Frw
Kirehe FC irasabwa gutsinda imikino ibiri isigaje kugira ngo yizere kuguma mu cyiciro cya mbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza