Iyi kipe yashinzwe mu 2019, ni umwaka wa kane iri gukina mu Cyiciro cya Mbere, aho yaranzwe no kurwana cyane kugira ngo itamanuka mu cya kabiri.
Mu mpera za shampiyona ishize, umuyobozi wayo akaba na nyirayo, Mudaheranwa Hadji Youssuf yagaragaje uburangare bwabo nk’impamvu ikomeye yatumye iyi kipe ihura n’ibi bibazo.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka w’imikino, Gorilla FC yatandukanye n’abakinnyi benshi bari bayimazemo igihe kinini nk’abanyezamu Matumele Arnaud, Rwabugiri Umar na Mugisha Yves.
Hari kandi kapiteni Nshimiyimana Emmanuel uzwi nka Kabange, Johnson Adeaga Adeshola, Habimana Yves, Nshimiyimana Tharcisse n’abandi benshi. Aba kandi biyongeraho abatoza Ivan Minaert na Ndoli Jean Claude.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Umutoza Kirasa Alain abajijwe icyahindutse muri iyi kipe gikomeje gutuma igaragaza isura itandukanye n’iyari isanzwe mu bihe byashize, yavuze ko bahinduye imyumvire y’abakinnyi.
Ati “Twagerageje kumvisha abakinnyi ibyo bagomba gutanga kugira ngo ive mu myanya ya nyuma kuko ni imwe mu makipe ahemberwa igihe, ubuyobozi bukora ibishoboka byose rero dusabwa gufata inshingano.”
Yakomeje agira ati “Ikindi ni ikinyabupfura haba mu kibuga no hanze hacyo, twitsa cyane ku myitozo dukora kandi ndabona biri kuza nubwo tutaragera aho dushaka.”
Mu bakinnyi Gorilla FC yaguze, harimo abafite ubunararibonye nka Rutanga Eric, Rutonesha Hesborn, Muhawenayo Gad n’Abarundi benshi bakiri bato.
Kirasa avuga ko uruvange rw’abakinnyi bakuru n’abato naryo ruri mu bikomeje gutanga umusaruro.
Ati “Yego abakinnyi bafite ubunararibonye baradufasha cyane nka Rutanga, Ishimwe Blaise, Rutonesha, tubongeraho n’abakiri bato kandi urabona ko hari icyo byatanze.”
Kugeza ku munsi wa cyenda wa shampiyona, Gorilla FC iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 18, imaze kwinjiza ibitego 11 irushanwa kimwe na Rayon Sports yatsinze byinshi ndetse imaze kwinjizwa ibitego bibiri gusa.
Mu mukino w’Umunsi wa 10 wa Shampiyona, iyi kipe izakira Rayon Sports ku Cyumweru, tariki ya 24 Ugushyingo 2024, mu mukino uzaba ugamije guhatanira umwanya wa mbere.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!