00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kipharma yishimiye gukorana na Kiyovu Sports iha amahirwe yo kwegukana Shampiyona

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 6 Ukuboza 2021 saa 05:03
Yasuwe :

Umuyobozi wa Sosiyete igurisha ibikoresho by’ubuvuzi ya Kipharma, Giancarlo Davite, yavuze ko bashimishijwe n’imikoranire bafitanye na Kiyovu Sports yashimangiye ko ari ikipe nziza ishobora kwegukana igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda muri uyu mwaka.

Kipharma ni umufatanyabikorwa wa Kiyovu Sports mu by’ubuvuzi binyuze mu bikorwa byayo birimo n’amavuta ya Bio Oil na Sebamed.

Ubwo Kiyovu Sports yari yakiriye Rayon Sports kuri Stade ya Kigali ku Cyumweru ndetse ikayitsinda ibitego 2-0, abakozi ba Kipharma Ltd bari mu bitabiriye uyu mukino.

I Nyamirambo, hari kandi ibyapa bigaragaza serivisi za Kipharma Ltd n’ibindi bikorwa byayo birimo amavuta ya Bio Oil na Sebamed.

Umuyobozi w’iyi sosiyete igurisha ibikoresho by’ubuvuzi ya Kipharma, Giancarlo Davite, yabwiye IGIHE ko bishimiye gukorana na Kiyovu Sports yatangiye gufana kuva akiri muto.

Ati “Ndi umukunzi wa Kiyovu Sports igihe kirekire, maze igihe kinini mu Rwanda, kuva nkiri muto nafanaga Kiyovu Sports. Twahisemo kugaruka mu mupira w’amaguru kugira ngo dufashe Kiyovu Sports. Ubufatanye bwacu bugamije gushyigikira ikipe mu bijyanye n’ubuzima bw’abakinnyi, kubavura igihe bavunitse kandi bikajyana n’ibindi bikorwa byacu birimo amavuta ya Sebamed na Bio Oil.”

Uyu muyobozi yavuze ko bashimishijwe n’uburyo Kiyovu Sports iri kwitwara, ashimangira ko nubwo hakiri urugendo rurerure, hari amahirwe y’uko yatwara igikombe cya Shampiyona.

Ati “Bakinnye neza, ni ikipe ifite abakinnyi bakiri bato kandi bari bahagaze neza kurusha Rayon Sports mu buryo bwose. Babonye intsinzi kandi ibitego 2-0 ni umusaruro mwiza ku buryo ubu ari aba mbere. Hamwe n’iyi kipe hari amahirwe yo kwegukana igikombe, APR ifite imikino ine y’ibirarane, ariko haracyari imikino myinshi.”

Abajijwe uko abona ubufatanye bw’impande zombi buhagaze nyuma y’amezi atandatu impande zombi zitangiye gukorana, Giancarlo Davite yavuze ko bugenda neza ndetse aca amarenga ko hashobora kuzabaho kongera amasezerano.

Ati “Kuri ubu turakorana neza, twasinyanye umwaka umwe ubundi tukareba niba twakomeza gukorana. Kuki tutabikora?”

Kipharma Ltd ifite pharmacy eshatu zicuruza imiti ndetse iteganya gufungura izindi ebyiri mu Mujyi wa Kigali mu rwego rwo kurushaho gutanga serivisi nziza z’ubuvuzi ku Banyarwanda.

Kipharma yatangiye gukorera mu Mujyi wa Kigali mu mwaka wa 1969 ishinzwe na Vittorio Davite ukomoka mu Butaliyani.

Yagiye ikura uko yagendaga iranguza ikanacuruza imiti yujuje ubuziranenge mu buryo bwanyuze Abaturarwanda.

Mu 2017, Kipharma Ltd yashyizeho ishami ryayo ryitwa Kipharma Showroom riherereye I Remera, yerekaniramo ibicuruzwa byayo bikoreshwa kwa muganga nk’imashini za Oxygène n’amatara akoreshwa mu bitaro (lampes medicales) n’ibindi.

Kipharma igira umwihariko mu miti itumiza i Burayi no mu buryo bugezweho ibikwamo mu gihe kandi inihariye ku mavuta agenewe kwita ku ruhu akorwa n’Uruganda SEBAMED.

Mu mwaka ushize, ni bwo Kipharma yashyize ku isoko amavuta ya Bio Oil akorwa n’Uruganda Union Swiss rwo muri Afurika y’Epfo, akoreshwa n’umuntu ushaka gukemura ikibazo cy’inkovu n’amaribori bigaragara no gukuraho ibibara mu maso ndetse umuntu akaba ashobora kuyisiga bisanzwe.

Umuyobozi Mukuru wa Kipharma Ltd, Giancarlo Davite, yarebye umukino Kiyovu Sports yatsinzemo APR FC ibitego 2-0
Giancarlo Davite yavuze ko Kiyovu Sports itanga icyizere cyo gutwara igikombe cya Shampiyona
Lambert Kadende ushinzwe Ubucuruzi n'Iyamamazabikorwa muri KIPHARMA yishimiye cyane umukino wa Kiyovu Sports na Rayon Sports
Umwe mu bafana ba Kiyovu Sports yambaye igicupa cyamamaza serivisi za Sebamed
Kipharma Ltd igurisha ibikoresho by’ubuvuzi ni umufatanyabikorwa wa Kiyovu Sports
Ibyapa bya Kipharma Ltd i Nyamirambo ku Cyumweru ubwo Kiyovu Sports yatsindaga Rayon Sports ibitego 2-0
Sebamed ni kimwe mu bikorwa bya Kipharma Ltd

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .