Kimenyi Yves yasinyiye Kiyovu Sports

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 26 Gicurasi 2020 saa 11:16
Yasuwe :
0 0

Kimenyi Yves wari umunyezamu wa Rayon Sports, yerekeje muri Kiyovu Sports ku masezerano y’imyaka ibiri.

Kiyovu Sports na Police FC yari mu makipe abiri ahanganiye uyu munyezamu wa mbere mu Rwanda nyuma y’uko amasezerano yari afite muri Rayon Sports yamwemereraga kugenda.

Kimenyi wageze muri Rayon Sports muri Nyakanga 2019, avuye muri APR FC, yahawe miliyoni 2 Frw muri miliyoni 8 Frw yaguzwe. Imwe mu ngingo y’amasezerano ye, yavugaga ko nibigera tariki ya 1 Nzeri atarabona ibyo agombwa n’ikipe, ashobora kwerekeza ahandi.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 26 Gicurasi 2020 nibwo Kimenyi Yves yasinyiye Kiyovu Sports ku masezerano y’imyaka ibiri. Uwahaye amakuru IGIHE avuga ko uyu mukinnyi atifuzaga ko bimenyekana.

Ati “Yasinye saa 18:00, ariko ntabwo yashakaga ko bijya hanze kubera ko Rayon Sports imufitiye miliyoni 6 Frw itamuhaye, aracyazishyuza.”

Kimenyi yari mu bakinnyi baganirizwaga n’impande zombi kuri ubu bivugwa ko zifite ubuyobozi muri Rayon Sports, yaba Munyakazi Sadate uyoboye ikipe (ariko wahagaritswe) n’abo muri Komite Nshya yashyizweho, yiganjemo abigeze kuyobora Rayon Sports.

Uyu munyezamu ubanzamo no mu Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, yari mu bakinnyi bifuzwaga cyane n’umutoza Karekezi Olivier, ngo bazakorane mu mwaka utaha w’imikino muri Kiyovu Sports.

Kimenyi yabaye umukinnyi wa kabiri wa Rayon Sports werekeje muri Kiyovu Sports mu gihe kitarenze iminsi ine, ni nyuma y’uko Irambona Eric, yasinye ku wa Gatandatu. Bivugwa ko kandi n’Umunya-Mali Oumar Sidibé ashobora gukurikira aba bakinnyi bombi.

Undi mukinnyi wamaze kuva muri Rayon Sports ni Iradukunda Eric ’Radu’ wasinyiye Police FC.

Kimenyi Yves wari umaze umwaka umwe muri Rayon Sports, yamaze kwerekeza muri Kiyovu Sports
Kimenyi yatandukanye na Rayon Sports kubera kutubahiriza ibikubiye mu masezerano impande zombi zagiranye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .