Kimenyi Yves ashobora kudakina na Ethiopia kubera ibibazo mu byangombwa bye

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 19 Nzeri 2019 saa 08:58
Yasuwe :
0 0

Umunyezamu wa mbere w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Kimenyi Yves ashobora kudakina umukino ubanza u Rwanda ruzahuramo na Ethiopia ku Cyumweru, nyuma y’uko hagaragaye ko afite ibyangombwa bibiri bitandukanye akiniraho mu Mpuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika ‘CAF’.

Kimenyi Yves yaraye abanje mu izamu mukino wa gicuti ikipe y’u Rwanda y’abakina imbere mu gihugu yatsinzemo iya RDC ibitego 3-2,aho Amavubi yitegura umukino ubanza azakirwamo na Ethiopia ku Cyumweru mu ijonjora rya nyuma ryo gushaka tike ya CHAN 2020 izabera muri Cameroun.

Uyu munyezamu wakuyemo umupira ukomeye watewe na Mumbere Mbusa Jérémie mbere y’uko yinjizwa igitego mu minota isoza igice cya mbere. Yasimbuwe na Ndayishimiye Eric ‘Bakame’ mbere y’uko igice cya kabiri gitangira.

Visi Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Habyarimana Marcel, yatangaje ko Kimenyi Yves ashobora kudakina umukino wo ku Cyumweru kuko yahinduye pasiporo ubwo yavaga muri APR FC ajya muri Rayon Sports, bigatuma agira imyirondoro ibiri itandukanye.

Ati ”Kimenyi ku byangombwa bye hari ikibazo ku bijyanye na pasiporo. Ubwo yajyaga gukina muri Rayon Sports [yakiniye muri CAF Champions League] yahinduye pasiporo biza kugaragara mu ikoranabuhanga ko afite ibyangombwa bibiri bitandukanye."

Habyarimana yavuze ko FERWAFA ikomeje kubikurikirana kugira ngo barebe ko byakemuka mbere y’igihe, ariko ngo mu gihe bitakunda, hazitabazwa abandi banyezamu Amavubi barimo Ndayishimiye Eric ‘Bakame’ na Rwabugiri Umar.

Ati ”Niyo mpamvu mwabonye umutoza yafashe icyemezo cyo kumusimbuza, agashyiramo undi [Bakame] kandi na we yitwaye neza."

Kimenyi Yves amaze imyaka itatu ari mu banyezamu beza mu Rwanda. Yitwaye neza mu mpera za shampiyona ya 2016/17 ndetse agaragaza ubushobozi bwe mu mikino y’igikombe cy’Amahoro mu 2017 kugeza ku mukino wa nyuma ari mu izamu ubwo APR FC yacyegukanaga itsinze Espoir FC igitego 1-0.

Yatangiye kwifashishwa mu ikipe y’igihugu Amavubi mu mpera za 2017, ahamagarwa mu mikino itandukanye irimo CECAFA y’ibihugu, CHAN 2018 ndetse n’imikino y’ikipe nkuru mu gushaka itike ya CAN 2019 n’iy’Igikombe cy’Isi cya 2022, aho yabanje mu izamu mu mikino irindwi mu icyenda Amavubi aheruka gukina.

Kapiteni w’Amavubi, Niyonzima Haruna ni we waherukaga kugira ikibazo nk’iki, cyatumye adakinira imikino ibiri u Rwanda rwahuyemo na Seychelles mu ijonjora rya mbere ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022.

Kimenyi Yves ashobora kudakina umukino ubanza wa Ethiopia kubera ibyangombwa bibiri bitandukanye
Uyu munyezamu yahinduye ibyangombwa ubwo yakiniraga Rayon Sports muri CAF Champions League
Amavubi yitegura guhura na Ethiopia, afite abanyezamu batatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza