Iri rushanwa ryatangiye ku wa Gatandatu, tariki 21 Mutarama 2023. Imikino yaryo yabereye kuri Stade Mumena i Nyamirambo.
Ryitabiriwe n’amakipe umunani ari yo Ikipe y’Ishami rya Polisi rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda (Traffic Police), Ikipe y’Abakozi b’Umujyi wa Kigali, Abamotari bo mu Karere ka Gasabo, Imboni z’Impinduka zo mu Karere ka Kicukiro, Abamotari bo mu Karere ka Kicukiro n’abo mu Karere ka Nyarugenge, Urubyiruko rw’Abakorerabushake bo mu Karere ka Nyarugenge n’ikipe y’Abayobozi b’Utugari two mu Karere ka Gasabo.
Mu gutangiza aya marushanwa, Komiseri wungirije w’Ishami rya Polisi rishinzwe guhuza Ibikorwa bya Polisi n’Abaturage, ACP Butera Charles, yavuze ko iri rushanwa ryateguwe mu kurushaho kwimakaza isuku n’isukura no gukomeza guteza imbere imikoranire myiza n’ubufatanye hagati y’abapolisi n’abaturage mu kurwanya ibyaha.
Yagize ati “Kimwe n’ibindi bikorwa biduhuza, imikino n’imyidagaduro ni umwanya mwiza wo kwishimana. Ni n’urubuga rwo kuganira no gufatira hamwe ingamba zituma turushaho kwimakaza isuku no guteza imbere ubufatanye mu gukumira ibyaha nk’uko biri mu ndagagaciro z’ubudasa bw’Abanyarwanda.”
Yakomeje ashishikariza buri wese kuba umukorerabushake mu guharanira isuku bitabira ibikorwa by’umuganda no kugira uruhare mu gukumira ibyaha, bihutira gutanga amakuru aho bazajya babona ikintu cyose gishobora guhungabanya umutekano.
Umunsi wa mbere w’irushanwa wasize habonetse amakipe ane azakina imikino ya ½ mu cyumweru gitaha. Aya ni Traffic Police, Abamotari bo mu Karere ka Gasabo, abo mu Karere ka Nyarugenge n’Urubyiruko rw’Abakorerabushake mu Karere ka Nyarugenge.
Amakipe abiri azakomeza azakina umukino wa nyuma mu ntangiriro z’ukwezi gutaha kwa Gashyantare 2023.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!