00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali Convention Centre mu kirango gishya cya AS Kigali

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 29 Nyakanga 2021 saa 10:02
Yasuwe :
0 0

AS Kigali iteganya guhinduka Kigali FC, yashyizeho ikirango gishya kirimo Kigali Convention Centre iranga umufatanyabikorwa wayo mukuru ari we Umujyi wa Kigali.

Ikirango gishya cya AS Kigali cyamuritswe ku wa Gatatu, tariki ya 28 Nyakanga 2021, kiri mu ibara ry’ubururu mu ruziga rurimo imirongo y’umuhondo n’ishusho ya Kigali Convention Centre hagati.

Munsi y’iyo shusho ya Kigali Convention Centre, hagaragaza ko ikipe yashinzwe mu 1999 mu gihe kandi inyuma yaho imitako izwi nk’imigongo isanzwe imenyerewe mu kurimbisha ibintu bitandukanye mu muco wa Kinyarwanda.

Perezida wa AS Kigali, Shema Fabrice, yabwiye IGIHE ko nubwo ubururu ari bwo bugaragara cyane muri iki kirango n’andi mabara bamenyereweho yashyizwemo.

Ati “Ntabwo twahinduye amabara urebye, habagamo ubururu, umuhondo, akenshi twambaraga n’icyatsi. Urebye neza, umuhondo n’ubururu ni yo twashyize imbere kugira ngo yiganzemo ariko nitubereka uko imeze yose, icyo cyatsi muzakibona ahandi.”

“Ubururu busobanura ikintu cy’umwimerere, umuhondo usobanura umucyo, turabizi ko icyatsi tukigira ariko ni zo mpinduka.”

Ubwo Umuyobozi wa AS Kigali yaganiraga na IGIHE muri Gashyantare uyu mwaka, yavuze ko nta ghindutse uyu mwaka wa 2021 uzarangira ikipe yari imaze imyaka 14 yitwa Association Sportive de Kigali ihindutse Kigali FC.

Yongeye gushimangira ko ibimaze gukorwa ari intambwe ya mbere iganisha mu guhindura izina, ikipe ikaba Kigali FC yabayeho hagati ya 1999 na 2006.

Ati “Iyo ni intambwe ya mbere kuko n’iyo guhindura izina na byo biri mu nzira, ntabwo bivuga ko byahagaze. Izina ntabwo rizahinduka cyane, iryatanzwe ubu ni Kigali FC, AS ni yo izavaho gusa. Dushaka kuva muri RGB tukajya muri RDB, ariko hari ibintu by’amategeko tugomba kwitondera.”

Yakomeje agira ati “Yari ikipe yashyizweho ku gitekerezo cy’Umujyi wa Kigali kandi ikipe ya mbere yatekerejwe muri uwo mwaka.”

Association Sportive de Kigali imaze imyaka 14 ishinzwe nyuma yo kwihuza kwa Renaissance FC na Kigali FC mu 2006, imaze kwegukana igikombe cy’Amahoro inshuro ebyiri; mu 2013 no mu 2019 na Super Coupe inshuro ebyiri; mu 2013 na 2019.

Kigali FC yari yagiyeho nyuma yo guhindurirwa izina kwa Les Citadins mu 2003.

Mu 2019, havugwaga ko AS Kigali ishobora guhuzwa na Kiyovu Sports, zombi zihuriye ku guterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali ariko ntibyemezwa na Njyanama yawo.

AS Kigali yabaye iya kabiri muri Shampiyona ya 2020/21, izaserukira u Rwanda muri CAF Confederation Cup ku nshuro ya gatatu yikurikanya.

Nubwo bitaramenyekana igihe tombora y’ijonjora rya mbere ry’iri rushanwa Nyafurika izabera, imikino yaryo iteganyijwe hagati ya tariki ya 12 n’iya 19 Nzeri 2021.

Ikirango gishya cya AS Kigali (ibumoso) cyasimbuye icyari gisanzwe (iburyo)
AS Kigali izaserukira u Rwanda muri CAF Confederation Cup ku nshuro ya gatatu yikurikiranya
Perezida wa AS Kigali, Shema Fabrice (ibumoso) yabwiye IGIHE ko guhindura ikirango ari intambwe ya mbere yo guhindura izina, ikipe ikaba Kigali FC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .