00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikipe ya Rwatubyaye yabonye itike y’amajonjora ya Europa Conference League

Yanditswe na Habimana Sadi
Kuya 17 Gicurasi 2021 saa 10:55
Yasuwe :
0 0

Ikipe ya KF Shkupi yo muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Macedonia, ikinamo myugariro w’Umunyarwanda Rwatubyaye Abdul, yabonye itike yo kuzakina amanjora y’irushanwa rishya rya Europa Conference League.

KF Shkupi yabigezeho nyuma yo kunganya na KF Shkëndija igitego 1-1 ku Cyumweu, isoza Shampiyona ya Macedonia iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 59 mu mikino 33 yakinwe.

Gusoza Shampiyona iri ku mwanya wa kabiri byayihesheje itike yo kuzakina amajonjora ya Europa Conference League. Muri Macedonia, ikipe yegukanye igikombe cya Shampiyona ni yo ihita ibona itike yo kuzakina UEFA Champions League.

Shkëndija yari yakiriye KF Shkupi, ni yo yegukanye igikombe cya shampiyona n’amanota 75 mu mikino 33.

Abicishije kuri Instagram, Rwatubyaye yavuze ko yashimishijwe no kuba ikipe ye izakina amajonjora y’irushanwa ry’u Burayi ishobora kuyihesha amahirwe yo kugera mu matsinda y’iri rushanwa.

Ati “Nubwo tutegukanye igikombe cya shampiyona, ariko ni impera nziza z’umwaka w’imikino kuko twabaye aba kabiri tubona itike yo kuzakina amajonjora yo kujya muri Europa [Conference] League.”

Europa Conference League ni irushanwa rishya ryemejwe na UEFA, rizaba riri munsi ya Champions League na Europa League.

Ikipe izajya iryegukana, izajya ibona itike ya Europa League mu mwaka ukurikiyeho mu gihe amakipe yabaye aya gatatu mu matsinda ya Europa League, azajya akomereza mu ijonjora ribanziriza 1/8 cya Europa Conference League.

Muri Mutarama 2021, nibwo Rwatubyaye Abdul yasinyiye KF Shkupi amasezerano y’amezi atandatu ariko ashobora kongerwa.

Uyu myugariro wo hagati w’Amavubi, yari yasoje amasezerano ye muri Colorado Springs Switchbacks yo mu cyiciro cya kabiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yari yagiyemo avuye muri Colorado Rapids ikina muri Major League Soccer, ariko akaba atarabonye umwanya uhagije wo gukina.

Rwatubyaye yavuye mu Rwanda muri Gashyantare 2019 aguzwe na Sporting Kansas City muri Rayon Sports. Iyi kipe nayo yamutanze muri Colorado Rapids imuguranye Benny Feilhaber ukina mu kibuga hagati.

FC Shkupi ikinamo Rwatubyaye Abdul yabonye itike yo kuzakina amajonjora ya Europa Conference League
Rwatubyaye Abdul ni umwe mu bakinnyi b'ingenzi mu bwugarizi bw'Amavubi
Rwatubyaye yageze i Burayi avuye muri Shampiyona yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .