Kevin Durant usanzwe ari umukinnyi wa Phoenix Suns yo muri Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yamaze gusinyana na Qatar Sports Investments (QSI) ireberera PSG, amasezerano y’imikoranire.
Ni amasezerano yasinywe ahanini mu kwagura ibikorwa by’iyi kipe bikarenga umupira w’amaguru, ahubwo bikagera no muri Basketball.
Durant umaze kwegukana NBA inshuro ebyiri (2017 na 2018), avuga ko yishimiye kuba umwe mu banyamigabane b’ikipe no kuba umwe mu bazaba bafite uruhare muri ejo heza hayo.
Ati “Ni iby’agaciro cyane kuba turi gukorana na QSI no kuba umunyamigabane muri PSG. Ni ikipe n’umujyi biri hafi ku ndiba y’umutima wanjye.”
"Iyi kipe ifite intego ngari, bityo ntewe ishema no kuzagira uruhare mu iterambere ryayo ry’ahazaza binyuze mu ishoramari rishya.”
Boardroom Sports Holdings ya Durant w’imyaka 36, izafasha kandi PSG mu bikorwa byo kwamamaza ibikorwa byayo no kuzamura urwego rw’ubucuruzi.
Durant uri mu bakinnyi bahembwa agatubutse ku Isi si ubwa mbere yari ageze muri Paris Saint-Germain, dore ko yayibayemo binyuze mu kigo cya Arctos Partners na cyo arimo nk’umunyamigabane.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!