Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 4 Mata 2025, ni bwo uyu mukinnyi yanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga ze, atangaza ko igihe cyo gusohoka muri iyi kipe kigeze.
Mu ibaruwa ndende yageneye abakunzi be biganjemo abafana n’abo babanye muri Manchester City, yagaragaje ko yifuje ko amakuru yo kuva mu ikipe ari we ubwe uyatangaza.
Ati “Abareba neza ibi bintu murabona aho biri kwerekeza. Gusa ndashaka kubishyiraho umucyo nkabamenyesha ko aya ari amezi yanjye ya nyuma nk’umukinnyi wa Manchester City.”
“Ntabwo byoroshye kwandika amagambo nk’aya nk’umukinnyi wa ruhago, ariko tuba twiteguye ko igihe nk’iki kizagera. Uwo munsi ni uyu kandi ni njye wa mbere mukwiriye kubyumvana.”
Kevin De Bruyne yongeyeho ko kuba muri Manchester City hari byinshi byamugejejeho mu byo yifuzaga, bityo amateka yahagiriye atazigera yibagirana, uhereye kuri we no ku muryango we.
Ati “Umupira w’amaguru watumye mbamenya mwese, mbamenyeye muri uyu mujyi [Manchester]. Narwanaga no kugera ku nzozi zanjye ariko ntazi ko uru ari urugendo ruzampindurira ubuzima. Uyu mujyi, iyi kipe, aba bantu, mwampaye byose.”
“Nta mahitamo nari mfite usibye kubitura ibyo mwampaye. Manchester izahora mu byangombwa by’abana bacu, ikindi kirenzeho ni uko izahora mu mitima yacu. Mwabyanga mwabyemera iki ni cyo gihe cyo kubabwira ngo murabeho.”
Uyu mukinnyi w’imyaka 33 yageze muri Manchester City mu 2015 avuye muri VfL Wolfsburg yo mu Budage. Ayigezemo yatwaranye na yo ibikombe bitandatu bya Shampiyona y’u Bwongereza. Muri icyo gihe kandi aba umukinnyi mwiza w’umwaka inshuro ebyiri (2019/20 na 2021/22).
Muri icyo gihe kandi yayifashije gutwara igikombe kimwe cya Champions League, bibiri bya FA Cup, bitanu bya Carabao Cup, bitatu bya Super Cup, na kimwe cya FIFA Club World Cup.
Dear Manchester. 💙 pic.twitter.com/2EdhVYOLti
— Kevin De Bruyne (@KevinDeBruyne) April 4, 2025








TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!