Kevin De Bruyne yasinye muri Roc Nation Sports ya Jay-Z

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 20 Werurwe 2019 saa 09:41
Yasuwe :
0 0

Kevin De Bruyne uri mu nkingi za mwamba muri Manchester City yamaze kuba undi mukinnyi uri mu barebererwa inyungu na Roc Nation Sports y’Umuraperi Jay-Z.

De Bruyne niwe wabyitangarije mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram avuga ko yamaze kuba umwe mu bagiye kujya barebererwa inyungu na Roc Nation Sports.

Mu ifoto ari kumwe n’umugore we Michele yagize ati “Nshimishijwe no kubamenyesha ko namaze kujya mu muryango wa Roc Nation Sports. Ntewe amatsiko n’ikigiye gukurikiraho.”

Uyu mukinnyi w’imyaka 27 yari asanzwe ari umwe mu barebererwa inyungu na J&S International Football Management.

Romelu Rukaku bakinana mu Ikipe y’Igihugu y’u Bubiligi nawe ari mu babarizwa muri Roc Nation Sports ndetse ayihuriyemo na Eric Bailly bakinana muri Manchester United.

Aba uko ari batatu bari mu bakinnyi barebererwa inyungu na Roc Nation Sports yatangiye gukora iri kumwe na myugariro wa Bayern Munich Jérôme Boateng.

Roc Nation Sports ya Jay-Z yavuye ku gitekerezo cya Roc Nation yari isanzwe ivumbura impano ikanareberera inyungu abahanzi batandukanye, iza kwaguka igera no mu mikino.

Kugeza ubu abakinnyi b’imena bakorana nayo harimo Kevin Durant ukina Basketball akaba inkingi ya mwamba muri Golden State Warriors, Dez Bryant uzwi cyane mu mupiri w’amaguru wa Amerika, Miguel Ángel Cotto Vázquez wubatse amateka mu mukino w’iteramakofe n’abandi.

De Bruyne yabaye undi mukinnyi ukomeye mu Bwongereza winjiye muri Roc Nation Sports ya Jay-Z

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza