Uyu mutoza yabigarutseho nyuma y’imyitozo yabaye kuri uyu wa Kane, tariki 15 Kanama 2024 mu Nzove.
Uyu rutahizamu w’imyaka 22 umaze iminsi mu igeragezwa ni umwe mu bitwaye neza muri iyi myitozo.
Abajijwe uko yakiriye uyu rutahizamu, Robertinho yavuze ko ari umukinnyi mwiza.
Yagize ati “Ni umukinnyi mwiza, ni indwanyi, arihuta kandi atsinda ibitego byinshi, nk’ejo yatsinze bine cyangwa bitanu mu myitozo. Afite ahazaza heza niyo mpamvu twamushimye. Akwiye guhabwa amasezerano kuko azadufasha cyane.”
Bassane ni rutahizamu w’imyaka 22 wavuye muri Coton Sport Garoua akaba umwe mu bakomeje kwishimirwa n’abakunzi ba Murera.
Uyu mutoza yari amaze kugaragaza inshuro ebyiri ko atishimiye ikipe afite cyane ko ibura abataha izamu ndetse itatuma agera ku ntego ze zo kwegukana Igikombe cya Shampiyona.
Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA) riherutse gutangaza ko umubare w’abanyamahanga uzaguma ari batandatu aho kongerwa nk’uko amakipe yabyifuje.
Rayon Sports ni imwe mu makipe yaguze abanyamahanga benshi. Abajijwe uko yakiriye iki cyemezo cyangwa niba abona kitazamuhungabanya, Robertinho yavuze ko bafite abakinnyi benshi bityo ibisubizo bihari.
Ati “ Oya oya. Dufite abanyamahanga benshi nk’abanyezamu bombi. Tuzakoresha uwo tubona witeguye gusa icyiza bose bari kwitwara neza, umwuka ni mwiza, harimo ubwubahane. Nishimiye ikipe mfite.”
Rayon Sports izatangira shampiyona ku wa Gatandatu, tariki 17 Kanama 2024 yakira Marines saa 15:00 kuri Kigali Pelé Stadium.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!