00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Maxime Wensens yabonye ikipe nshya mu Bubiligi

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 8 May 2025 saa 10:49
Yasuwe :

Umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Maxime Kali Nathan Wenssens, yabonye ikipe nshya yo mu Bubiligi ya K.V.V. Thes Sport Tessenderlo ikina mu Cyiciro cya Gatatu.

Mu mpeshyi yo mu 2024, ni bwo Maxime Wensens yatandukanye na Union Saint-Gilloise yo muri icyo gihugu mu Cyiciro cya Mbere, aho yari amaze umwaka umwe ariko atabona umwanya wo gukina.

Kuva yatandukana na yo yabuze indi kipe yamugirira icyizere, gusa kugeza ubu yamaze gutangazwa nk’umukinnyi mushya wa K.V.V. Thes Sport Tessenderlo yasinyiye umwaka umwe w’amasezerano.

Uyu mukinnyi ufite Se w’Umubiligi na Nyina w’Umunyarwandakazi, yatangiye guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda kuva mu 2023, gusa mu mikino Amavubi aheruka gukina mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, ntabwo yigeze yitabazwa kuko nta kipe yari afite ari gukinira.

K.V.V. Thes Sport Tessenderlo iherutse gusoza Shampiyona y’Icyiciro cya Gatatu mu Bubiligi iri ku mwanya wa gatandatu n’amanota 45.

Maxime Wensens ni umwe mu banyezamu bajya bitabazwa n'Amavubi
Maxime Wensens yasinye umwaka umwe muri K.V.V. Thes Sport Tessenderlo ikina mu Cyiciro cya Gatatu mu Bubiligi
Maxime Wensens ntiyaherukaga guhamagarwa mu Ikipe y'u Rwanda kubera ko nta kipe yari afite akinira
Maxime Wensens yari yarabuze ikipe nyuma yo gutandukana na Union Saint-Gilloise

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .