Mu mpeshyi yo mu 2024, ni bwo Maxime Wensens yatandukanye na Union Saint-Gilloise yo muri icyo gihugu mu Cyiciro cya Mbere, aho yari amaze umwaka umwe ariko atabona umwanya wo gukina.
Kuva yatandukana na yo yabuze indi kipe yamugirira icyizere, gusa kugeza ubu yamaze gutangazwa nk’umukinnyi mushya wa K.V.V. Thes Sport Tessenderlo yasinyiye umwaka umwe w’amasezerano.
Uyu mukinnyi ufite Se w’Umubiligi na Nyina w’Umunyarwandakazi, yatangiye guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda kuva mu 2023, gusa mu mikino Amavubi aheruka gukina mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, ntabwo yigeze yitabazwa kuko nta kipe yari afite ari gukinira.
K.V.V. Thes Sport Tessenderlo iherutse gusoza Shampiyona y’Icyiciro cya Gatatu mu Bubiligi iri ku mwanya wa gatandatu n’amanota 45.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!