Ni urubanza rwabereye imbere ya komisiyo yigenga hagati ya Nzeri na Ukuboza 2024.
Mu gihe Manchester City, ihakana yivuye inyuma ibyo iregwa, yaba ihamwe no kurenga kuri ayo mategeko, iyi komisiyo ifite ububasha bwo kuyikuraho amanota menshi cyangwa igakurwa muri Premier League.
Muri Nzeri, Pep Guardiola waherukaga kongera amasezerano y’imyaka ibiri azamugeza mu 2027, yavuze ko benshi bifuzaga kubona Manchester City ibava mu maso.
Nta muntu wigeze uvuga igihe umwanzuro w’urubanza uzamenyekanira nubwo byakekwaga ko bizaba ari mu gihembwa cya mbere cya 2025.
Guardiola yemeje ko bizaba mu gihe kitarenze ukwezi kumwe ubwo yasubizaga niba gushora miliyoni 180£ hagurwa abakinnyi mu isoko rya Mutarama bitaratewe n’uko iyi kipe yiteze ko ishobora guhagarikwa kugura abakinnyi.
Ati “Mu kwezi kumwe, ndatekereza ko hazaba hari umwanzuro n’igihano. Nyuma yaho, tuzareba ibitekerezo byanjye ku bimaze kuba.”
Mu kwezi gushize, Manchester City yaguze abakinnyi bane bashya barimo myugariro w’Umunya-Ouzbékistan, Abdoukodir Khusanov, waguzwe muri Lens yo mu Bufaransa kuri miliyoni 33,6£.
Abandi ni Umunya-Brésil ukina hagati, Vitor Reis, waguzwe miliyoni 29,6£ avuye muri Palmeiras, Umunya-Misiri Omar Marmoush waguzwe miliyoni 63£ muri Eintracht Frankfurt n’Umunya-Espagne Nico Gonzales watanzweho miliyoni 50£ avuye muri FC Porto.
Ibi byatumye Manchester City iba ikipe ya kabiri ishoye amafaranga menshi hagati mu mwaka w’imikino muri Premier League, inyuma ya Chelsea yashoye miliyoni 275£ mu 2023.
Kuri ubu, iyi kipe itozwa na Pep Guardiola iri ku mwanya wa gatanu aho irushwa amanota 15 na Liverpool ya mbere nyuma y’Umunsi wa 24 wa Premier League.
Indi nkuru wasoma:Imbere mu rubanza rw’ikinyejana rushobora gutuma Manchester City ikurwa muri Premier League


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!