Ni umukino witabiriwe n’abahoze mu buyobozi bwa Kiyovu Sports nka Mvukiyehe Juvénal, Ndorimana Jean François Régis uzwi nka ’Général’, Mbonyumuvunyi Karim na Ntarindwa Théodore.
Uyu mukino watangiye amakipe yombi yigana, byatumaga ugenda gake. Uburyo bwa mbere bw’igitego bwabonetse ku munota wa 15, ku mupira Nizigiyimana Karim Mackenzie yahinduye, Masengwo Tansele awuteye uca hanze gato y’izamu.
Ku munota wa 22, Etincelles FC yazamutse umupira neza, Tuyishimire Jean Marie Vianney awuhinduye imbere y’izamu usanga Sumailla Moro awutera hanze gato y’izamu.
Mu minota 30, amakipe yombi yatangiye kugerageza uburyo bw’ibitego ariko ubukanganye bwari butaraboneka.
Mu minota ya nyuma y’igice cya mbere, Kiyovu Sports yasatiriye cyane ibona koruneri nyinshi ariko igitego kirabura.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa.
Kiyovu Sports yatangiranye igice cya kabiri igitego cyatsinzwe na Ishimwe Kevin ku munota wa 49, ku mupira wari uvuye kuri coup franc yatewe na Masengo.
Mu minota 60, Etincelles FC yatangiye gusatira bikomeye ishaka igitego cyo kwishyura ariko Urucaca rukugarira neza.
Mu minota 70, Kiyovu Sports yakiniraga inyuma cyane ariko yugarira neza kuko Etincelles itabashaga kumeneramo.
Iyi kipe y’i Rubavu yihariraga umupira cyane ariko ugakinirwa mu kibuga hagati kuko nta buryo bw’ibitego bukomeye yabonaga.
Nyuma yo gukomeza gusatira bikomeye, ku munota wa 82, Niyonkuru Sadjati yishyuriye Etincelles igitego ku makosa y’umunyezamu Ishimwe Patrick.
Mu minota ya nyuma y’umukino amakipe yombi yasatiranye bikomeye ashaka igitego cy’intsinzi.
Ku munota wa 90+6, Masengo yongeye gutera coup franc nziza, umunyezamu Denis Ssenyondwa ntiyakomeza umupira usanga Mbonyingabo Régis atsinda igitego cya kabiri cya Kiyovu Sports.
Umukino warangiye Kiyovu Sports yatsinze Etincelles FC ibitego 2-1 ishyira iherezo ku mikino irindwi yari imaze idatsindwa.
Urucaca rwavuye ku mwanya wa nyuma rujya ku wa 15 n’amanota atandatu, rubisikana na Vision FC ifite atanu.
Imikino yose y’Umunsi wa 10 wa Shampiyona
Ku wa Gatanu, tariki 22 Ugushyingo 2024
Kiyovu Sports 2-1 Etincelles FC
Ku wa Gatandatu, tariki 23 Ugushyingo 2024
Bugesera FC vs Vision FC [15:00]
Marine FC vs Police FC [15:00]
Gasogi United vs Musanze FC [15:00]
APR FC vs Muhazi United [18:00]
Ku Cyumweru, tariki 24 Ugushyingo 2024
Amagaju FC vs AS Kigali [15:00]
Gorilla FC vs Rayon Sports [15:00]
Rutsiro FC vs Mukura VS [15:00]
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!