Uyu mugabo yabigarutseho mu kiganiro n’itangazamakuru, aho yerekeje mu mirimo mishya yo kuba Umuyobozi w’Umupira w’Amaguru muri Sosiyete ya Red Bull isanzwe itunze amakipe menshi mu mikino itandukanye.
Abajijwe icyatumye yemera guhindura imirimo akava muri Liverpool kandi yari imeze neza, Klopp yatangaje ko yari amaze kurambirwa igitutu no kutabona umwanya wo kwiga ibintu bishya.
Yagize ati “Iriya myaka 25 yari iy’igitutu gusa. Impamvu ni imwe gusa njye ndi umuntu ugira amatsiko kandi ntabwo nari nkibasha kuyashira.”
Yakomeje ati “Byari umukino nyuma y’umukino nyuma y’umukino. Mvugishije ukuri nageze ahantu numva bitakinshimishije. Njye ndi umuntu uhora ushaka kugerageza no kwiga ibintu bishya ariko ntabwo nabonaga umwanya wabyo.”
Klopp yagaragaje ko yishimiye akazi gashya kuko atazongera kuzamura umupira w’amaguru ahantu hamwe.
Ati “Ntabwo nzongera kuzamura umukino ahantu hamwe gusa, ahubwo ndashaka kuzamura ruhago ku Isi yose. Nta kongera gutegura umukino buri mpera z’icyumweru ahubwo ni mu ishusho yagutse.”
Klopp yasimbuwe na Arne Slot ukomeje kwitwara neza no kuyobora urutonde rwa Shampiyona.
Icyakora afite akazi gakomeye ko kuzongerera amasezerano Mohamed Salah, Trent Alexander-Arnold na Virgil van Dijk bazayasoza mu mpera z’uyu mwaka w’imikino.
Ubwo Klopp yari abajijwe niba abona Salah azongera amasezerano, yavuze ko afite icyizere.
Ati “Ndizera azahaguma. Ni we rutahizamu mwiza wa Liverpool mu bihe bya vuba kandi bagize abandi beza cyane. Ni umukinnyi mwiza cyane w’umunyamwuga ndetse udasanzwe.”
Mu myaka icyenda Klopp yamaze muri Liverpool yegukanye ibikombe umunani birimo icya Premier League na UEFA Champions League.
Ni mu gihe Red Bull yagiyemo, ari sosiyete ikomeye ifite amakipe menshi mu mikino nk’umupira w’amaguru, Formula 1, Ice Hockey n’indi.
Nko muri ruhago, ifite amakipe menshi ku Isi nka RB Leipzig yo mu Budage, Red Bull Salzburg yo muri Autriche, New York Red Bulls yo muri Amerika na Red Bull Bragantino yo muri Brésil.
Iyi sosiyete kandi ifite n’imigabane muri Leeds United yo mu Cyiciro cya Kabiri mu Bwongereza.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!