Ishimwe Anicet wagaragazaga ko ari umwe mu bakinnyi beza bataha izamu, yasezerewe na APR FC mu mwaka wa 2023 ubwo Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yatangiraga gushyira mu bikorwa politike nshya yo kongera gukinisha abanyamahanga nyuma yo kuva ku gukinisha Abanyarwanda gusa.
Icyo gihe APR FC yamuhaye amahirwe yo gutizwa muri Mukura VS ariko uyu mukinnyi arabyanga ahitamo gusesa amasezerano ndetse akishakira indi kipe by’umwihariko hanze y’u Rwanda.
Uyu mukinnyi yagiye gushakira mu bihugu bitandukanye cyane cyane ibyo muri Afurika y’Amajyaruguru, gusa ntibyahita bimukundira. Yakoze igeragezwa muri Club Africain birangira atagiriwe icyizere.
Olympique de Béja ikina mu Cyiciro cya Mbere muri Tunisia yamaze kumwizera ndetse ku wa Gatanu, tariki ya 20 Nzeri 2024, imutangaza nk’umukinnyi wayo mushya.
Nk’uko iyi kipe yanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga zayo, yatangaje ko yamubonye nk’umukinnyi mushya ndetse yamuhaye amasezerano y’imyaka itatu.
Iyi kipe yerekejemo ni imwe mu zatangiye umwaka w’imikino neza kuko kugeza ubu yatsinze imikino ibiri ya mbere ndetse ikaba inayoboye urutonde rw’agateganyo muri iki gihugu.
Ishimwe yazamukiye mu Ikipe y’Abato ya APR FC mbere yo kugirira icyizere akazamurwa mu nkuru.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!