Tugiye kurebera hamwe uko bamwe mu bakinnyi bakina hanze y’u Rwanda bitwaye mu mpera z’icyumweru, baba abakina muri Afurika cyangwa hanze yayo.
Mu cyumweru gishize, Mugisha Bonheur wari umaze igihe yifashishwa n’Ikipe ye ya Stade Tunisien yo muri Tunisia, ntabwo yigeze akinishwa mu mukino wa ⅛ cya Tunisia Cup, ubwo batsindaga JS Manouba ibitego 2-0.
Mugenzi we Ishimwe Anicet ukinira Olympique Beja yo muri icyo gihugu, nta mukino yagize mu cyumweru gishize kuko ikipe ye yasezerewe muri iri rushanwa.
Ntwari Fiacre yashyizwe ku ntebe y’abasimbura ubwo Kaizer Chiefs akinira yo muri Afurika y’Epfo yatsindwaga na Marumo Gallants ibitego 2-1.
Kera kabaye K. Beerschot V.A yo mu Cyiciro cya Mbere mu Bubiligi yabonye intsinzi y’ibitego 2-0 yatsinze Kortrijk. Ibi ntacyo byayimariye kuko yamaze kumanuka mu cya Kabiri, ndetse ikaba yatsinze nyuma y’imikino itanu nta nota na rimwe ibona.
Hakim Sahabo ukinira iyi kipe yahawe umwanya akina umukino wose, dore ko Standard de Liège yamutejeyo yifuza kongera kumugarura akazayifasha mu mwaka utaha w’imikino.
Impera z’icyumweru zari nziza kuri Samuel Gueulette ukina muri RAAL La Louvière yo muri Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri mu Bubiligi, kuko uyu Munyarwanda ari mu bahataniye igihembo cy’umukinnyi mwiza wa Mata.
Al Ahly Tripoli yo mu Cyiciro cya Mbere muri Libya ikinamo Bizimana Djihad na Manzi Thierry, yitwaye neza itsinda Al Ittihad Misurata ibitego 3-1. Ni umukino Abanyarwanda bombi bakinnye urarangira.
Sabail PFK yo mu Cyiciro cya Mbere muri Azerbaijan ikinamo Nshuti Innocent, yujuje imikino 14 nta ntsinzi. Mu mpera z’icyumweru yanganyije na Araz igitego 1-1. Nshuti yabanje mu kibuga ariko asimbuzwa ku munota wa 74.
Zire FK ikinamo Mutsinzi Ange muri Azerbaijan yitwaye neza mu mukino wayo ku wa Gatandatu, itsinda Kapaz igitego 1-0. Myugariro w’Amavubi wabanje ku ntebe y’abasimbura yinjiye mu kibuga ku munota wa 87.
Rhode Island yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ikinamo Kwizera Jojea, yanyagiye Westchester SC ibitego 4-1 muri USL Cup.
Kwizera ukina hagati mu kibuga, yari yagizwe rutahizamu ariko ntiyatsinda igitego mu minota 79 yahawe.
Myugariro w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Phanuel Kavita, ukinira Birmingham Legion yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yakize imvune, akina igice cya mbere batsinda Chattanooga Red Wolves ibitego 3-1 muri USL Cup.







TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!