Itangazamakuru ryo muri Kenya ryatangaje ko itariki ntarengwa ya 31 Ukuboza 2024 iki gihugu cyari cyahawe yongereweho iminsi 15 nyuma y’uko ubuyobozi bwa CAF busanze imyiteguro igeze kure.
Komite iri gutegura iri rushanwa muri Kenya iyobowe na Nicholas Musonyi, yahuye n’Umunyamabanga muri Minisiteri ya Siporo, Peter Tum, hamwe n’abayobozi b’Ishyirahamwe rya Ruhago muri iki gihugu bizeza Abanya-Kenya iri rushanwa bazaryakira umwaka utaha.
Basuye ikibuga cya Nyayo National Stadium aho Peter Turm yatangaje ko bitarenze tariki ya 10 Mutarama iki kibuga cyakira abagera ku bihumbi 30 kizaba cyarangiye ndetse gishobora gukinirwaho imikino mpuzamahanga.
Ikindi kibuga cya Moi International Sports Center kiri Kasarani na cyo ni kimwe mu bizakinirwaho CHAN aho iyi Komite yavuze ko kiri gukorwamo imirimo ya nyuma ku buryo mu cyumweru cya mbere cya Mutarama kizaba cyabonetse.
Muri Nzeri 2023 ni bwo CAF yatangaje ko CHAN 2024 izakirwa n’ibihugu bya Tanzania, Kenya na Uganda igakinwa hagati ya tariki ya 2 na 28 Gashyantare 2025.
Igihugu cya Kenya cyabaye nk’igisigara inyuma mu myiteguro ndetse hashize iminsi hari n’amakuru yavugaga ko iri rushanwa gishobora kuryamburwa rigahabwa u Rwanda.
Uretse ibi bihugu bitatu byo mu karere bizakira iri rushanwa, hategerejwe ikindi gihugu cya kane kizava hagati ya Sudani zombi, u Rwanda, u Burundi na Ethiopia.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!