Kenya yanganyije na Ethiopia muri CECAFA U-17 yatangiye i Rubavu (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 14 Ukuboza 2020 saa 07:16
Yasuwe :
0 0

Igitego cyo mu minota y’inyongera cyabonetse kuri penaliti, cyafashije Ethiopia kunganya na Kenya 2-2 mu mukino wa mbere wakinwe mu irushanwa ry’Abatarengeje imyaka 17 ryahuje ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati (CECAFA) ryatangiye mu Karere ka Rubavu kuri iki Cyumweru.

Muri iri rushanwa rigamije gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2021 mu batengeje imyaka 17, kizabera muri Maroc mu 2021, umukino wa mbere wabereye kuri Stade Umuganda watangiye ukereweho hafi isaha imwe kuko ibisubizo by’ibipimo bya COVID-19 byafashwe abasifuzi byari bitaraboneka.

Kenya yafunguye amazamu ku munota wa 14 ku gitego cyatsinzwe na James Gachago ndetse yashoboraga kubona ibindi bitego, abakinnyi bayo barimo Kenn Kyalo bahusha uburyo bwinshi.

Ethiopia yakabaye yishyuye ku munota wa 44 ku buryo bwabonywe na kapiteni wayo, Jiru Bereket, atera umupira hanze. Byayisabye gutegereza umunota wa 61, yishyurirwa n’uyu mukinnyi ku gitego yatsinze ku munota wa 61.

Habura iminota itandatu ngo umukino urangire, Kenya yongeye kuyobora umukino ku gitego cyatsinzwe na Umar Rajab ku munota wa 84, ku mupira yatereye mu rubuga rw’amahina.

Ethiopia yakoresheje neza iminota ine y’inyongera, ibona penaliti ubwo myugariro wa Kenya, Hamisi Omar, yagushaga mu rubuga rw’amahina Miraj Nagash waninjije penaliti yakoreweho, ahesha igihugu cye kubona inota ku munsi wa mbere.

Muri uyu mukino wabimburiye iyindi muri iri rushanwa rihuje ibihugu bitandatu, abakinnyi bahawe amakarita y’umuhondo ni Umar Rajab, Khamis Nyale na Hamis Omari ku ruhande rwa Kenya mu gihe EsmailShamil yayihawe ku ruhande rwa Ethiopia.

Imikino y’amatsinda ya CECAFA U-17 izakomeza ku wa Mbere, aho mu itsinda B, u Rwanda rwakiriye irushanwa, ruzahura na Tanzania mu mukino wari kuba ku wa Gatandatu, ariko itangira ry’irushanwa rikigizwa inyuma.

Muri iri rushanwa rizatanga amakipe abiri akina CAN U-17 mu 2021, itsinda A rigizwe na Uganda, Ethiopia na Kenya mu gihe itsinda B rigizwe n’u Rwanda, Tanzania na Djibouti.

Ikibuga cyabanje guterwa imiti yica virusi
Abitabiriye umukino babanje gupimwa umuriro
Amakipe asabwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 arimo kwambara neza agapfukamunwa
Abitabiriye umukino bakarabyagwa hakoreshejwe imiti isukura intoki
Abakinnyi ba Kenya babanje mu kibuga
Ababanjemo ku ruhande rwa Ethiopia
Abakapiteni bombi: Jiru Bereket wa Ethiopia na James Gachago wa Kenya bifotozanya n'abasifuzi bayobowe n'Umurundi Nduwimana Djaffari
Silas Maloba wa Kenya mu kirere atera umupira n'umutwe
Kenn Kyalo ashoreye umupira ku ruhande rwa Kenya
Kapiteni wa Kenya, James Gachago, yishimira igitego cya mbere
Jiru Bereket ahanganiye umupira na myugariro wa Kenya
Amatara yacanywe kuri Stade Umuganda ubwo bwari bwije umukino utararangira
Baron Ochieng agerageza gucenga Wendmagegn Mamo wa Ethiopia
Abakinnyi ba Kenya bishimira igitego cya kabiri cyatsinzwe na Umar Rajab
Umunya-Ethiopia wari ushyigikiye ikipe y'igihugu cye
Eyhiopia yishyuye mu minota y'inyongera kuri penaliti, amakipe yombi agabana amanota

Amafoto: Umurerwa Delphin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .