00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kenya igiye guhatanira kwakira Igikombe cya Afurika mu 2027

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 7 Ukuboza 2022 saa 04:47
Yasuwe :

Guverinoma ya Kenya yemeje ko izahatanira kwakira Igikombe cya Afurika cy’umupira w’amaguru mu 2027, ifatanyije n’ibindi bihugu byo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Ni icyemezo cyafatiwe mu Nama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Kabiri tariki 6 Ukuboza 2022.

Inama y’Abaminisitiri kandi yagaragaje umuhigo wo gufasha Kenya kwerekeza mu Gikombe cy’Isi cyo mu 2030.

Mu kwakira Igikombe cya Afurika, Kenya yagaragaje ko izafatanya n’ibindi bihugu byo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba mu kwakira iri rushanwa rikomeye muri ruhago ku mugabane.

Si ubwa mbere Kenya isaba kwakira Igikombe cya Afurika, kuko yangiwe kwakira icyo mu 1996 n’Igikombe cy’Abakina muri Shampiyona z’mbere mu migabane (CHAN) mu 2018, kubera ibikorwaremezo bidahagije.

Guverinoma ya Kenya yemeje uyu mwanzuro nyuma y’icyumweru iki gihugu kivuye mu bihano cyari cyarafatiwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, kubera kwivanga kwa Guverinoma mu mikorere y’umupira w’amaguru bigatuma ifata ibyemezo bitandukanye.

Ubusabe bwa Kenya kandi bwatangajwe nyuma y’umunsi umwe Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, atangaje ko yakiriye ubusabe bwa Maroc busaba igihugu cye kuyishyigikira mu kwakira Igikombe cya Afurika cya 2025.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Museveni yagize ati "Nakiriye ubutumwa bwa Nyiricyubahiro, Umwami Mohammed VI wa Maroc busaba gushyigikirwa mu busabe bwo kwakira imikino ya CAN 2025.’"

Yavuze ko kuba ari cyo gihugu cya mbere cyabegereye, bazagifasha mu gihe nta nyungu z’ibyo mu Karere zizabangamirwa.

Maroc yakiriye Igikombe cya Afurika mu Bagore muri Nyakanga 2022. Yasabye no kwakira icya 2025 mu bagabo kizaba gikinwa ku nshuro ya 35.

Isoko ryo kwakira Igikombe cya Afurika cya 2025 ryongeye gutangwa nyuma y’uko Guinea icyambuwe kubera gukemangwa ku bikorwaremezo bishobora kwifashishwa.

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika yatanze ku wa 11 Ugushyingo nk’itariki ibihugu bigomba kuba byamaze gutanga kandidatire zabyo.

CAF yizeye ko ku itariki ya 16 Ukuboza 2022 izaba yamaze kwakira inyandiko zisaba, imijyi izakira irushanwa n’uburenganzira bwa guverinoma bizaba byageze i Cairo ku cyicaro cyayo.

Itsinda rya CAF rizazenguruka mu bihugu byasabye kwakira CAN ku wa 5-25 Mutarama 2023 mbere y’uko hatangazwa icyemerewe kwakira iri rushanwa rizatangira ku wa 10 Gashyantare 2025.

Inama y'Abaminisitiri yari iyobowe na Perezida wa Kenya, William Ruto, ni yemeje umwanzuro wo gusaba ko igihugu kizakira Igikombe cya Afurika cya 2027
Ikipe y'Igihugu ya Kenya igiye gutyarizwa kuzitabira imikino y'Igikombe cy'Isi cyo mu 2030
Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yemeye gushyigikira ubusabe bwa Maroc bwo kuyishyigikira mu kwakira Igikombe cya Afurika cya 2025
Igikombe cya Afurika ni irushanwa rikomeye rihuza ibihugu by'ibihangange muri ruhago
Sénégal yegukanye Igikombe cya Afurika cya 2020 itsinze Misiri mu irushanwa riheruka kubera muri Cameroun mu ntangiriro z'umwaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .