Byatumye imikino yo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika cya 2025, itagomba kuhabera ahubwo iki gihugu kigomba gushaka ahandi cyajya cyakirira.
Kugeza ubu Ishyirahamwe rya Ruhago muri Kenya (FKF) ryagiranye ibiganiro n’iryo muri Uganda (FUFA) kugira ngo ritizwe ikibuga cyaberaho imikino iteganyijwe muri Nzeri 2024.
Iki ni igihombo gikomeye cyane kuri Harambee Stars ifite imikino ikomeye irimo uwa Cameroun iheruka gutwara Igikombe cya Afurika yagombaga kubona abafana benshi bayishyigikira iwayo.
Kenya izahura na Zimbabwe mu mukino uteganyijwe ku wa 4 Nzeri, ihite ijya gusura Namibia ku ya 10 Nzeri 2024.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!