Mu bahagaritswe ku wa Gatanu w’iki cyumweru harimo batandatu bari abakinnyi ba Zoo Kericho FC yahamwe no "kugura imikino" mu iperereza ryakozwe n’akanama ka FIFA mu 2021, byatumye ikurwa muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Kenya.
FKF yatangaje ko yahagaritse abashinjwa barimo umukinnyi umwe wo muri Tusker FC ifite igikombe cya Shampiyona ya Kenya, kugeza hamaze gukorwa iperereza.
Ibinyujije ku rubuga rwayo, FKF yagize iti "Ishyirahamwe rya Ruhago muri Kenya ryakiriye raporo zizewe zivuga ko hari abakinnyi batandukanye n’abatoza bagize uruhare mu kugura imikino".
Yakomeje igira iti "Mu rwego rwo kurinda ubusugire bwa shampiyona… Ishyirahamwe rihagaritse abantu babivugwamo mu gihe hakorwa iperereza ku bufatanye bw’akanama ka FIFA n’aka FKF."
Abahagaritswe basabwe kutagira aho bahurira n’ibikorwa by’umupira w’amaguru muri iki gihe bakiri mu bihano.
Muri Gashyantare 2020, FIFA yahagaritse abakinnyi bane b’Abanya-Kenya, umwe ahagarikwa burundu, kubera uburyo bakoranye n’abanyamahanga ngo bagene uko imikino ya shampiyona irangira.
Nyuma yaho, abasifuzi batanu bo muri Kenya bahagaritswe kubera icyaha nk’icyo.
Kenya yasubiye ku ruhando rwa ruhago mpuzamahanga mu Ugushyingo nyuma yo guhagarikwa na FIFA muri Gashyantare 2022, kubera ikoreshwa nabi ry’inkunga ihabwa no gushyiraho komite y’inzibacyuho bigizwemo uruhare na guverinoma.
Mu 2004, FIFA yahagaritse Kenya mu gihe cy’amezi atatu, na bwo kubera ko guverinoma yayo yivanze mu mikorere ya FKF, ariko icyemezo gikurwaho ubwo iki gihugu cyari cyemeye gushyiraho amategeko ngengamikorere mashya.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!