00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Keisuke Honda yatangije ibikorwa byo kwigisha abana bo mu Rwanda umupira

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 9 December 2017 saa 04:30
Yasuwe :

Icyamamare mu mumpira w’amaguru, Keisuke Honda wahoze akinira amakipe akomeye arimo AC Milan yo mu Butaliyani, kuri uyu wa Gatandatu yatangije ibikorwa byo kwigisha umupira w’amaguru abana bahoze mu muhanda mu Rwanda abicishije mu muryango witwa “Honda Estilo”.

Iyi gahunda yiswe “Africa Dream Soccer Tour” yari imaze iminsi ikorerwa mu bihugu bitandukanye birimo Kenya na Uganda ikaba iterwa inkunga na “Car-Tana.com”, sosiyete yo mu Buyapani igurisha imodoka zakoze.

Mu Rwanda yatangirijwe mu cyigo cyakira abana bavuye mu muhanda cya Centre Cyprien et Daphrose Rugamba- CECYDAR giherereye mu Karere ka Kicukiro Umurenge wa Niboye, yitabiriwe na Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Takayuki Miyashita.

Uyu muyobozi yatangaje ko Ambasade nta ruhare yagize kugira ngo Honda atoranye u Rwanda mu bihugu azakoreramo ariko biyemeje kumushyigikira kugira ngo indoto yagize zo gufasha abana gukabya inzozi zabo zizagerweho.

Yagize ati “Icyi ni igikorwa cya Honda ku giti cye ariko nka Ambasade twiyemeje kumushyigikora kuko ni igitekerezo cyiza. Gufasha abana bo mu muhanda n’abandi bafite ibibazo gukina umupira ni byiza kuko bizatuma n’abari basanzwe bafite impano ariko zarabuze aho zigaragarira.”

Ku nshuro ya mbere ibi bikorwa bitangijwe mu Rwanda byitabiriwe n’abana 47 ariko intego ni uko byagera ku basaga 300 bakitabwaho ku buryo abazigaragaza bazafashwa kujya gukomeza kwiga umupira mu mashuri yabugenewe yo muri Kenya na Uganda akorana n’uyu mushinga nk’uko Motoki Futamura uwukuriye muri Afurika yabitangaje.

Kuri iki Cyumweru, ibi bikorwa byo kwigisha abana bafite imibereho igoye umupira bizakomereza ku ishuri “Umuco mwiza” riherereye Kimironko mu Karere ka Gasabo ryigaho abana b’inshuke n’abo mu mashuri abanza.
Nubwo Honda ubwe ataragera mu Rwanda, yohereje abatoza babiri nabo bakomoka mu Buyapani, Shuzo Sakamoto na Daichi Motomatsu ari na bo bazafasha aba bana nyuma bakazakomereza mu bihugu nka Nigeria, Malawi, Tanzania, Afurika y’Epfo, Benin, Zambia na Ghana.

Keisuke w’imyaka 31, wakiniye amakipe atandukanye arimo CSKA Moscow yo mu Burusiya yahesheje igikombe cya shampiyona na bibiri by’igihugu mu 2014 yerekeza muri A.C. Milan yo mu Butaliyani kuri ubu akaba akina muri C.F. Pachuca yo mu cyiciro cya mbere muri Mexique anitegura gukina imikino ya nyuma y’igikombe cy’isi umwaka utaha ari kumwe n’ikipe y’igihugu cye.

Ikigo cya Centre Cyprien et Daphrose Rugamba- CECYDAR cyakorewemo iki gikorwa kimaze imyaka 25 cyakira abana bavuye mu muhanda kikabafasha kwiga abo bishoboka bakanasubira mu miryango yabo. Ubu kirimo abagera kuri 47 ariko mu mwaka cyakira abagera ku 180 bari hagati y’imyaka irindwi na 15.

Uyu mushinga mugari ugenzurwa n’ikigo cya ‘Honda Estilo’ gishinzwe gushakira amakipe uyu mikinnyi, uri kuba ku bufatanye na kimwe mu bigo bikomeye mu Buyapani mu gucuruza imodoka cyitwa Car-Tana aho cyamaze no kwinjira ku isoko ryo muri Afurika y’Iburasiraziba.

Abana bafite impano bazafashwa kuzibyaza umusaruro
Bakora imyitozo mbeer yo gutangira gukina
Sakamoto akinana n'abana
Umushinga ugamije gufasha abana babayeho mu bibazo
Abatoza Shuzo Sakamoto na Daichi Motomatsu bari kumwe na Motoki Futamura ukuriye uyu mushinga muri Afurika
Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Mr Takayuki Miyashita yatangaje ko azasaba Honda akaza mu Rwanda ubutaha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .