KCCA yatsinze Azam FC yegukana CECAFA Kagame Cup ku nshuro ya kabiri (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 21 Nyakanga 2019 saa 08:35
Yasuwe :
0 0

Igitego kimwe rukumbi cyatsinzwe na myugariro Mustafa Kizza cyahesheje KCCA yo muri Uganda kwegukana CECAFA Kagame Cup ku nshuro ya kabiri, ni nyuma y’uko itsinze Azam FC yo muri Tanzania 1-0 ku mukino wa nyuma w’iri rushanwa ryari rimaze ibyumweru bibiri ribera mu Rwanda.

Iri rushanwa ryabaga ku nshuro ya 42, ryabereye mu Rwanda ku nshuro ya gatandatu rihuzwa no kwishimira imyaka 25 u Rwanda rumaze rwibohoye ndetse rikaba riterwa inkunga na Perezida Kagame guhera mu 2002, aho ashyiramo inkunga y’asaga ibihumbi $60 agabanywa amakipe atatu ya mbere.

Mu makipe 16 yaryitabiriye, KCCA yo muri Uganda na Azam FC yo muri Tanzania yari irifite mu nshuro ebyiri ziheruka, ni yo yabashije kugera ku mukino wa nyuma wakiniwe kuri Stade ya Kigali kuri iki Cyumweru.

KCCA yihariye umukino kuva utangiye kugeza urangiye ndetse ibona uburyo bwinshi bwashoboraga kuyiha ibitego birenze kimwe yabonye.

Ku munota wa gatandatu gusa, iyi kipe yo muri Uganda yabonye igitego cyatsinzwe na Allan Okello, umusifuzi wo ku ruhande, Hakizimana Ambroise avuga ko habayeho kurarira mu gihe kandi na Sadat Anaku yateye umupira n’umutwe ugaca hejuru y’izamu.

Ahagana ku munota wa 27, Herbert Achai yananiwe gufungura amazamu ku mupira yateye mu izamu ryambaye ubusa, uramutenguha ujya hejuru y’izamu mu gihe umunyezamu Razak Abalora yari yasohotse ajya gukuraho uburyo bwari bubonywe na Allan Okello.

Azam FC n’ubundi yari yatsinzwe igitego 1-0 na KCCA mu mukino wo mu itsinda B wabereye kuri Stade ya Huye, nta buryo bwinshi bufatika yabonye mu gice cya mbere ku buryo bwari kugora umunyezamu Charles Lukwago.

KCCA yagarutse mu gice cya kabiri iri hejuru ndetse biza kuyihira ku munota wa 63 ubwo yatsindaga igitego cya Mustafa Kizza wateye ishoti ari inyuma y’urubuga rw’amahina, umunyezamu Razak Abalora akingirizwa na bagenzi be ntiyabona umupira neza.

Umutoza Mike Hilary Mutebi yahise akora impinduka, yinjizamo Sadam Juma wafashe umwanya wa Herbert Achai kugira ngo yongere imbaraga mu kibuga hagati.

Iddi Kipagwile na Bruce Kangwa bagerageje amashoti agana mu izamu ku ruhande rwa Azam FC, ariko iryatewe na Kipagwile rifatwa n’umunyezamu Charles Lukwago mu gihe umupira wa Kangwa waciye ku ruhande.

Azam FC yatwaye iri rushanwa mu nshuro ebyiri ryaherukaga kubamo mu 2015 na 2018, yasatiriye mu minota ya nyuma, ariko abakinnyi ba KCCA bashobora kurwana ku izamu ryabo ndetse igikombe gitaha i Kampala.

KCCA yaherukaga kwegukana iri rushanwa mu 1978 ubwo yatsindaga Simba SC ku mukino wa nyuma mu gihe mu 1979 yari yahatsindiwe na Abaluhya yo muri Kenya.

Green Eagles yo muri Zambia ni yo yegukanye umwanya wa gatatu nyuma yo gutsinda AS Maniema de Kindu yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ibitego 2-0.

Aya makipe yombi yakiniye umwanya wa gatatu, yari yatumiwe muri iri rushanwa ubusanzwe rihuza amakipe yo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati, CECAFA.

KCCA yabaye iya mbere yahawe igikombe n’ibihumbi $30, Azam FC ihabwa ibihumbi $20 mu gihe Green Eagles yahawe ibihumbi $10, ibi byose bigaherekeza imidali yahawe aya makipe.

Abakinnyi 11 babanjemo ku ruhande rwa KCCA
Ababanje ku ruhande rwa Azam FC
Umukino wa nyuma wa CECAFA y'uyu mwaka wabereye kuri Stade ya Kigali
Igikombe cyahatanirwaga muri iri rushanwa
Rutahizamu Idd Selemani ahanganiye umupira Herbert Achai
Muzamiru Mutyaba ahanganiye umupira na Paul Peter wa Azam FC
Umunyezamu Razak Abalora wa Azam FC mu kirere afata umupira
Anaku Sadat yahushije uburyo bukomeye muri uyu mukino ku mupira yateye n'umutwe ukajya hanze
Allan Okello wa KCCA ahanganiye umupira na myugariro wa Azam FC
Umusifuzi Ishimwe Claude wayoboye uyu mukino wa nyuma asobanurira kapiteni wa Azam FC, Bruce Kangwa ko ikipe ye ari yo yakoze ikosa
Azam FC yari ifite abafana barimo aba Rayon Sports
Abagande bari baje gushyigikira ikipe yabo ya KCCA
KCCA yafunguye amazamu mu gice cya kabiri cy'umukino
Abakinnyi b'imbere ba KCCA bakingirije umunyezamu wa Azam FC bamubuza kubona umupira
Mustafa Kizza (12) yishimira igitego hamwe na bagenzi be
Abakinnyi ba KCCA begereye uruzitiro ubwo umukino wari urangiye, bajya gusuhuza abafana bari babashyigikiye
Abasifuzi bayoboye umukino bambikwa imidali
Green Eagles yabaye iya gatatu yambikwa imidali
Perezida wa FERWAFA Sekamana Jean Damascene ashyikiriza Green Eagles sheki y'ibihumbi $10
Azam FC yabaye iya kabiri yahawe ibihumbi $20
Ikipe ya Azam FC yari ifite iri rushanwa mu nshuro ebyiri ziheruka, yatsindiwe ku mukino wa nyuma
Kapiteni wa KCCA Charles Lukwago ashyikirizwa sheki y'ibihumbi $30
Charles Lukwago ashyikirizwa igikombe na Minisitiri wa MINISPOC, Hon. Nyirasafari Esperance
KCCA yefukanye iri rushanwa ku nshuro ya kabiri nyuma yo kuritwara mu 1978

Amafoto: Uwihanganye Hardi


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza