00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kazungu na Karenzi basezeye Fine FM berekeza kuri Radio yabo nshya

Yanditswe na Jah d’eau Dukuze
Kuya 28 December 2024 saa 06:04
Yasuwe :

Abanyamakuru babiri bamenyerewe mu mwuga w’itangazamakuru, Karenzi Sam na Kazungu Claver, bamaze gusezera bagenzi babo bakoranaga kuri Fine FM bababwira ko guhera ku wa Mbere tariki 30 Ukuboza, batazongera kugaragara mu kiganiro Urukiko rw’Ubujurire.

Amakuru IGIHE ifitiye gihamya, ni uko Kazungu Claver abicishije ku rubuga ahuriraho na bagenzi be yaje kubandikira ababwira ko atazongera kumvikana kuri Fine FM kubera akandi kazi gashya yerekejemo.

Yagize ati “Ndabashimiye abo twari kumwe hano mwese ko mwanyakiriye neza mu Rukiko rwa Siporo rw’ubujurire.”

“Nagira ngo mbamenyeshe ko guhera ku wa Mbere ntazaba ndi mu kiganiro cya siporo, kuko nzaba mbarizwa ahandi nzakorera akazi…Mbifurije kugira umwaka mushya muhire wa 2025.”

Ubu butumwa bwa Kazungu Claver bwaje gukurikirwa n’ubwa Sam Karenzi na we watangaje ko atazongera kumvikana kuri iyi radiyo guhera mu cyumweru gitaha.

Aba bombi bakaba bagiye kwerekeza kuri Radio nshya yashinzwe na Sam Karenzi ndetse IGIHE ikaba ifite amakuru ko izaba ikorera Kicukiro Centre.

Iyi ikaba nta gihindutse mu byumweru bibiri izaba yumvikana ku mirongo ya FM hamwe na Youtube Channel nk’uko bisanzwe bikorwa mu biganiro by’imikino.

Amakuru avuga ko uretse Muramira Regis, Karenzi azajyana na Kazungu na Ricard Ishimwe bakoranaga mu kiganiro cy’Urukiko rw’Ubujurire

Sam Karenzi yaje kuri Fine FM mu Ukwakira, 2021 aho yatangije ikiganiro ’Urukiko rw’Ubujurire’ cyakundwaga na benshi ndetse kikamuhesha igihembo cy’umunyamakuru w’umwaka wa shampiyona iheruka.

Kazungu Claver we akaba yaraje kuri Fine FM tariki 16 Ugushyingo 2024 aho amakuru avuga ko muri gahunda kwari ukumutegura kwerekeza kuri iyi Radio nshya.

Amakuru avuga ko uretse Muramira Regis, Karenzi azajyana na Kazungu na Ricard Ishimwe bakoranaga mu kiganiro cy'Urukiko rw'Ubujurire
Sam Karenzi agiye gutangiza Radio ye nyuma y'imyaka irenga 15 akorera abandi
Kazungu Claver yari amaze ukwezi kumwe kuri Fine FM

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .