Kazungu Claver asanga Tuyisenge Jacques akwiye gusimbura Manzi Thierry ku bukapiteni bwa APR FC

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 15 Mutarama 2021 saa 04:01
Yasuwe :
0 0

Umuvugizi wa APR FC, Kazungu Claver, yavuze ko umutoza w’iyi kipe, Adil Mohammed Erradi, akwiye gutekereza niba Tuyisenge Jacques yaba kapiteni wa mbere agasimbura Manzi Thierry nyuma y’uko uyu wa nyuma yifashishije imbugankoranyambaga anenga abanyamakuru.

Ku wa Kane ni bwo kapiteni wa APR FC, Manzi Thierry, uri mu Ikipe y’Igihugu ya CHAN iri kubarizwa muri Cameroun, yashyize ubutumwa kuri Instagram ye, ashinja abanyamakuru badaha agaciro abakinnyi n’abatoza.

Ubu butumwa bwakiriwe bitandukanye n’Abanyarwanda cyane abanyamakuru batunzwe agatoki n’abakinnyi barimo Manzi Thierry, Usengimana Danny, Manishimwe Djabel na Nshuti Dominique Savio, bose babushyize kuri Instagram.

Mu kiganiro 10 Sports (Urukiko) cya Radio 10 cyabaye kuri uyu wa Gatanu, umunyamakuru Kazungu Claver usanzwe ari n’Umuvugizi wa APR FC, Kazungu Claver, yavuze ko ibyo Manzi Thierry yakoze bidakwiye, aho kuri we ngo abona Tuyisenge Jacques yakabaye ahabwa igitambaro akayobora bagenzi be muri APR FC.

Ati “Nkibona buriya butumwa nabyibajijeho ndavuga nti birashoboka ko na Adil [umutoza wa APR] agifite uburyo bushya agomba gutekerezaho, ndi Umuvugizi wa APR ariko hari ibyo ntemera, ni ukuvuga ngo uyu munsi afite abakapiteni babiri, hari kapiteni w’ikipe y’Igihugu ya CHAN, Tuyisenge Jacques, akagira na kapiteni wa APR FC [Manzi Thierry] wayoboye abandi kujya kwandika ku mbuga nkoranyambaga.”

“Ese Adil we ntashobora kugira igitekerezo kivuga ngo Jacques yigumane [brassard/ igitambaro cya kapiteni], uko uyoboye Amavubi, yobora n’abandi. Ejo Jacques nta kintu yanditse kandi ni we muntu wavuzweho cyane, ejo muvuga ngo ari mu bakwiye kujya mu bafana. Hari icyo yavuze? Yaricecekeye.”

Mugenzi we bakorana muri iki kiganiro, Karenzi Sam, yavuze ko ibyo abakinnyi b’Amavubi ya CHAN bakoze bidakwiye kuko bakabaye bashyize umutima ku mukino bazahuramo na Uganda ku wa Mbere tariki ya 18 Mutarama kuruta gukoresha imbugankoranyambaga.

Ati “Biteye agahinda, ndimo ndibaza ku bajyanama, uko bigaragara si igitekerezo cy’umukinnyi umwe, biragaragara ko ari inama yabaye, ariko se niba abakinnyi bashobora kwifata bagakora ibintu nk’ibi, niba ari igitutu cyabaye cyinshi, hari uburyo kapiteni afata ubutumwa akabugenera Abanyarwanda, hari uburyo umutoza ategura ikiganiro n’itangazamakuru, ariko buri mukinnyi kuri Instagram ye? Mu mwiherero? Ni amahano!”

Manzi Thierry usanzwe ari kapiteni wa kabiri mu Ikipe y’Igihugu ya CHAN, yagizwe kapiteni wa APR FC ubwo yayigeragamo muri Nyakanga 2019, avuye muri Rayon Sports.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko kuri ubu Tuyisenge Jacques wasinye muri Nzeri 2020, ari we kapiteni wa kabiri muri APR FC, aho yasimbuye Butera Andrew utakigaragara cyane mu mikino y’iyi kipe kubera uburwayi.

Bivugwa ko ubwo Manzi Thierry yasinyiraga APR FC mu mpeshyi ya 2019, yasabye ubuyobozi bw’Ikipe y’Ingabo guhabwa igitambaro cya kapiteni ndetse no kuba umukinnyi uhembwa amafaranga menshi (miliyoni 1,2 Frw ku kwezi).

Ku wa Kane, abakinnyi batandukanye b’Amavubi bari muri Cameroun basabye Abanyarwanda kubashyigikira mu irushanwa barimo.

Ibi babitangaje nyuma y’umunsi umwe umutoza Mashami Vincent agaragaje ko itangazamakuru ryo mu Rwanda riri mu bibaca intege.

Yagize ati “Abakinnyi bacu baba bakeneye ko tubafasha, tukabitaho, tukabashyigikira kabone nubwo twaba tubona ko batabishoboye. Ibibaca intege ni byinshi, ibitangazamakuru byacu murabizi ko ibyinshi biba bivuga ibitagenda, ibyinshi ntabwo ari ibitwubaka.”

Muri CHAN 2020 izatangira ku wa Gatandatu, u Rwanda ruri mu itsinda C hamwe na Uganda, Maroc ifite igikombe giheruka ndetse na Togo igiye gukina iri rushanwa bwa mbere.

Mu kiganiro 10 Sports kizwi nk'Urukiko, Kazungu Claver yavuze ko umutoza Adil Mohammed akwiye gutekereza niba Tuyisenge Jacques yagirwa kapiteni wa APR FC asimbuye Manzi Thierry
Kapiteni wa APR FC, Manzi Thierry, yashyize kuri Instagram ubutumwa, ashinja abanyamakuru kudaha agaciro abakinnyi n'umutoza
Tuyisenge Jacques yageze muri APR FC muri Nzeri 2020
Tuyisenge usanzwe ari Kapiteni w'Amavubi, ni kapiteni wa kabiri muri APR FC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .