00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kayumba Soter ashobora gusezera kuri ruhago

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 5 September 2024 saa 10:55
Yasuwe :

Myugariro Kayumba Soter uheruka gutandukana na Mukura Victory Sports et Loisir, yatangiye gutegura uburyo yahagarika gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga.

Kayumba nta kipe afite nyuma yo gutandukana na Mukura VS mu mpeshyi, aho yari ayimazemo imyaka itatu.

Aganira na IGIHE, uyu myugariro wo hagati yavuze ko ashobora guhagarika gukina mu gihe atabona ikipe yerekezamo muri uyu mwaka w’imikino wa 2024/25.

Ati “Ndi kubitegura ariko sindafata umwanzuro neza. Ni ho biri kwerekeza. Nimbona muri uyu mwaka w’imikino ntakinnye, nzabireka burundu.”

Isoko ry’igura n’igurisha mu mpeshyi, ryarangiranye na Kanama 2024, ariko amakipe ashobora kugura abakinnyi bigenga mu gihe agifitemo imyanya.

Kayumba Soter yakuriye mu Ishuri rya Ruhago ya SEC, amenyekana cyane akinira Etincelles FC yagezemo mu mwaka w’imikino wa 2010/11.

Nyuma yo gukinira AS Kigali imyaka umunani, mu 2018 yerekeje muri Sofapaka FC yo muri Kenya, ayivamo ajya muri AFC Leopards na yo yo muri icyo gihugu.

Ibibazo by’amikoro byatumye atandukana na AFC Leopards mu 2019, yerekeza muri Rayon Sports yakiniye umwaka umwe n’igice mbere yo kujya muri Mukura VS yaherukagamo.

Mu Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Kayumba Soter yatangiye guhamagarwa mu 2012 mu gihe ayiherukamo muri CHAN 2018 yabereye muri Maroc.

Kayumba Soter ahanganiye umupira na Almaryami Khalid wa Libya muri CECAFA y'ibihugu yabaye mu 2017
Kayumba Soter yabanzaga mu kibuga ubwo Amavubi yakinaga CHAN ya 2018 muri Maroc
Soter yabaye kapiteni wa AS Kigali igihe kinini
Kayumba Soter ntiyatinze muri AFC Leopards batandukanye kubera ibibazo by'amikoro
Nyuma yo kuva muri Kenya, Soter yakinnye umwaka n'igice muri Rayon Sports

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .