Kayiranga Baptiste yizeye ko Rayon Sports izongera gukorera amateka kuri Al-Hilal (Video)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 17 Kanama 2019 saa 06:51
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi wa Tekinike wa Rayon Sports, Kayiranga Baptiste afite icyizere ko izabasha gusubira mu mateka yakoze mu myaka 25 ishize, ikongera gusezerera Al-Hilal Club yo muri Sudani mu mikino nyafurika.

Rayon Sports ikomeje kwitegura umukino wo kwishyura izakirwamo na Al-Hilal Club tariki ya 25 Kanama mu Mujyi wa Omdurman mu ijonjora ribanza rya CAF Champions League.

Kri uyu wa Gatanu ni bwo Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwemeje ko Kayiranga Baptiste wabaye umukinnyi wayo, akanayibera umutoza mu bihe bitandukanye, ari we uzayitoza muri uyu mukino uzabera muri Sudani.

Uyu mugabo yari mu ikipe yatsinze Al-Hilal Club ibitego 4-1, ikayisezerera ku bitego 4-2 mu mikino ya CAF Winners Cup mu 1994.

Aganira n’itangazamakuru nyuma y’imyitozo yo kuri uyu wa Gatanu, Kayiranga Baptiste yavuze ko afite icyizere cyo gusezerera Al-Hilal Club.

Ati” Ni umukino uzaba utandukanye n’uwabereye hano. Haba mu kugarira no gushaka ibitego ngomba kubikoraho mfatanyije n’abakinnyi n’abatoza. Icyizere ndagifite, Imana yagiye imfasha mu buzima, mu Mavubi mato twatsindiye mu Misiri dufite igihe gito n’ubu bimpa icyizere ko Rayon Sports atari ho byananira.”

“Nta bwoba mfite, akazi numva kazagenda neza, hamwe n’Imana Al-Hilal dushobora kuyikuramo. Ndabyizeye kandi nkeka n’abakinnyi tubyumva kimwe, na bo barashaka kwandika amateka nk’ayo twakoze kuko ni yo atuma ikipe itugarura.”

Abajijwe niba hari impinduka yasanze muri iyi kipe yaherukagamo mu 2015, Kayiranga yavuze ko yasanze ikipe ikiri ya yindi ifite abakinnyi beza bakiri bato.

Ati” Icyahindutse ni imibereho y’ikipe n’imikorere, ikibuga nkeka ari ikintu kiyongereyo mu myaka ine ishize. Ntekereza ko ubu ikipe iri mu buryo bwafasha umuntu gukora akazi umusaruro ukaba waboneka.”

Umukino ubanza wabereye i Kigali Cyumweru, warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1.

Rayon Sports izahaguruka mu Rwanda ku wa Gatanu w’icyumweru gitaha, habura iminsi ibiri ngo umukino nyir’izina ube ku Cyumweru tariki ya 25 Kanama.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .