Kayiranga Baptiste yahawe akazi muri Rayon Sports anakoresha imyitozo ya mbere (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 16 Kanama 2019 saa 07:06
Yasuwe :
0 0

Kayiranga Baptiste wari Umutoza wa SEC Academy yo mu Cyiciro cya Kabiri, yagizwe Umuyobozi wa Tekinike muri Rayon Sports n’umutoza w’amakipe y’abato batarengeje imyaka 15 na 17, ahabwa n’inshingano zo kuzatoza iyi kipe ku mukino wa Al-Hilal.

Uyu mutoza wasinye imyaka ibiri, yerekanywe ku mugaragaro ku myitozo ya Rayon Sports yabereye mu Nzove ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, aho yaje yambaye umupira w’ubururu, anakoresha imyitozo ya mbere.

Nk’uko biri mu ntego Komite nshya ya Rayon Sports yihaye, yo kubaka ikipe irambye hashingiwe ku bakinnyi bato, Kayiranga Baptiste yasabwe kuzajya atoza abana batarengeje imyaka 15 na 17 muri Rayon Sports, abifatanya no kuba Umuyobozi wa Tekinike.

Yahawe kandi inshingano zo kuzatoza Rayon Sports umukino wo kwishyura iyi kipe izakirwamo na Al-Hilal Club mu ijonjora rya mbere rya CAF Champions League nyuma y’uko Robertinho watoje umukino ubanza asezeye mu ntangiriro z’iki cyumweru.

Rayon Sports iherutse gusaba Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, ko uyu mukino utabera muri Sudani kuko hamaze iminsi hari umutekano muke uterwa n’imyigaragambyo y’abadashyigikiye ingabo zafashe ubutegetsi.

Kayiranga yagarutse muri Rayon Sports ku nshuro ya kane dore ko yayiherukagamo mu mwaka w’imikino wa 2014/15 ubwo yasimburaga Andy Mfutila wari umaze imikino 10 adatsinda.

Yayitoje kandi kuva mu 2000 kugera mu 2005, ayisubiramo mu 2007 kugera mu 2010.

Kayiranga Baptiste ukomoka i Murambi muri Rwamagana, yakiniye Ikipe y’Abana y’i Gikondo na APE Rugunga, aho nyuma y’imyaka ibiri gusa yahise abengukwa na Rayon Sports ndetse yari mu ikipe yasezereye Al-Hilal Club muri CAF Winners Cup mu 1994.

Mu 1996 yagiye muri Tunisia, akinira Avenue Sportif de la Marsa imyaka ibiri mbere yo kugaruka muri Rayon Sports.

Nyuma yo guhagarika gukina mu 2000, yabaye umutoza wungirije Buuni Safari ‘Brésilien’ na Raoul Shungu mbere y’uko akora amahugurwa y’ubutoza mu Budage, aho yavuye agaruka muri Rayon Sports yahesheje Igikombe cya Shampiyona nk’Umutoza Mukuru mu 2005.

Yatoje kandi AS Kigali, Kiyovu Sports, Gicumbi FC, Mukura VS, Pépinière FC, Amavubi makuru, U-20, Amavubi y’Abagore na Alliance Sports Club yo muri Tanzania.

Kayiranga Baptiste yageze ku kibuga cy'imyitozo mu Nzove ari kumwe n'Umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul
Kayiranga asuhuza abafana ba Rayon Sports bari mu Nzove
Mwiseneza Djamal yatoje ni umwe mu bamwakiriye
Kayiranga asuhuzwa na Kirasa Alain uzamwungiriza mu mukino wo kwishyura Rayon Sports izahuramo na Al-Hilal
Umuganga Mugemana Charles ni umwe mu babanye na Kayiranga muri Rayon Sports igihe kirekire
Ciza Hussein yagiriye imvune muri iyi myitozo
Mugheni Fabrice yakoze imyitozo kuri uyu wa Gatanu
Rugwiro Hervé mu myitozo yo kuri uyu wa Gatanu
Habimana Hussein ari gukinishwa mu kibuga hagati muri iyi minsi
Ulimwengu yababariye mu myitozo mu gihe Ndizeye Samuel atakoze kuko afite imvune
Perezida wa Rayon Sports Munyakazi Sadate yarebye imyitozo ya mbere yakoreshejwe na Kayiranga

Amafoto: Usanase Anitha


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza