Kawunga yishimiye gutsinda Rayon Sports, yemeza ko nta kipe izikura i Nyagatare

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 27 Ukwakira 2019 saa 01:51
Yasuwe :
0 0

Kapiteni wa Sunrise FC, Uwambazimana Léon uzwi nka Kawunga, yishimiye gutsinda Rayon Sports yakiniye, avuga ko hamwe na bagenzi be, biyemeje ko nta kipe izabatsindira kuri Stade ya Nyagatare ihabwa akabyiniriro ka Gologota.

Sunrise FC yaraye itsinze Rayon Sports ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa gatanu wa Shampiyona, ifata umwanya wa karindwi n’amanota arindwi.

Nyuma y’uyu mukino, kapiteni wayo, Kawunga, wabaye umukinnyi wa Rayon Sports, yabwiye itangazamakuru ko yashimishijwe no gutsinda iyi kipe yahozemo.

Ati“ Mbere na mbere ndashimira ikipe ya Rayon Sports, ni ikipe yanyubakiye izina kugeza magingo aya nkigenderaho. Kuyitsinda ni ibintu binshimisha cyane nk’umukinnyi uba warakinnye mu ikipe nka Rayon Sports ifite abafana bangana kuriya ukayikuraho amanota atatu ni ibintu byiza cyane.”

Yakomeje avuga ko we na bagenzi be biyemeje ko nta kipe izatsindira Sunrise FC kuri Stade ya Nyagatare ndetse umukino iyi kipe iheruka kunyagiramo Espoir FC ibitego 4-1 ngo wabateye imbaraga.

Ati“ Intsinzi twabonye hano ku mukino wa Espoir FC yatwongereye imbaraga ku buryo twishyizemo ko ku kibuga cyacu nta kipe igomba kuhava tutitaye ngo ni Rayon Sports cyangwa indi yose. Twari dushyigikiwe, twari tumaze iminsi ibiri mu mwiherero. Ubuyobozi bwari buturi hafi, ni umukino twari twiteguye cyane ku buryo twagombaga kubona intsinzi.”

Uwambazimana Léon ‘Kawunga’ yavuze ko kuba bafite ikibuga cyiza cya Stade ya Nyagatare iri muri eshatu Intara y’Iburasirazuba yemerewe na Perezida Kagame, biri mu bifasha Sunrise FC kwitwara neza.

Ati“ Gukinira ku kibuga cy’ibitaka warangiza ukajya ku kibuga cyiza ni ibintu bigoye ariko nk’iki kibuga twahawe n’Umukuru w’Igihugu ni cyiza, ubona ko umukinnyi wese yazamuye urwego. Dukorera hano imyitozo, iyo twagiye gukina i Kigali ku bibuga byose, imibiri yacu iba ihagaze neza.”

Sunrise FC ifite intego yo gusoza igice kibanza cya Shampiyona ifite amanota 30, izagaruka mu kibuga ku wa Gatatu tariki ya 30 Ukwakira, yakirwa na Musanze FC kuri Stade Ubworoherane.

Kapiteni wa Sunrise FC, Uwambazimana Léon ‘Kawunga’ yagoye Rayon Sports mu kibuga hagati
Kawunga yaburiye andi makipe, avuga ko nta kipe izabasha kwikura i Nyagatare

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .