Benzema yaraye agaragaye mu mukino Real Madrid yanganyijemo na Elche ibitego 2-2 muri La Liga, ariko yasimbuwe ku munota wa 58 nyuma yo kuvunika.
Ntibyabaye byiza kuri uyu mukinnyi wari wahushije penaliti mu gice cya mbere kuko yageze mu rugo asanga abajura bamucucuye nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru 20 minutos cyo muri Espagne.
Amakuru avuga ko abajura bateye urugo rwa Benzema binjiriye mu busitani aho afite inzu ihenze mu gace ka San Sebastián de los Reyes ndetse icyo gihe nta muntu wari mu rugo.
🚨🚨 BREAKING: Karim Benzema’s house was robbed during the match against Elche today. The house was empty. Details of the robbers or the items stolen are unknown. @20m #rmlive 🏡 pic.twitter.com/c3OSJSTks1
— Los Blancos Live (@LosBlancos_Live) January 23, 2022
Si ubwa mbere Benzema atewe n’abajura aho atuye kuko byigeze no kuba muri Gashyantare 2019 ubwo uyu mukinnyi w’Umufaransa na bagenzi be bo muri Real Madrid bari bagiye gukina na FC Barcelone.
Kuri iyi nshuro, ntihigeze hatangazwa ibyo abajura bibye mu nzu y’uyu mukinnyi umaze gutsindira Real Madrid ibitego 17 mu mikino 22 imaze gukinwa muri Shampiyona ya Espagne.
Kunganya uyu mukino wo ku Cyumweru byatumye Real Madrid igira amanota 50 ku mwanya wa mbere, irusha amanota ane Seville FC ya kabiri.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!