Benzema wujuje imyaka 35 kuri uyu wa Mbere, tariki ya 19 Ukuboza 2022, ntiyakinnye Igikombe cy’Isi cya 2022 kubera imvune, ni mu gihe u Bufaransa bwatsindiwe ku mukino wa nyuma na Argentine.
Uyu mukinnyi umaze gukinira u Bufaransa imikino 97, agatsinda ibitego 37, birasa n’aho yamaze gusezera mu ikipe y’igihugu.
Mu butumwa yashyize kuri Twitter, bukajyana n’ifoto ye yambaye umwambaro wa “Les Bleus”, Benzema yagize ati “Nakoze nitanga kandi nakoze amakosa kugira ngo mbe aho ndi uyu munsi ndetse ntewe ishema na byo. Nanditse inkuru yanjye kandi iyacu igira iherezo.”
J’ai fait les efforts et les erreurs qu’il fallait pour être là où je suis aujourd’hui et j’en suis fier !
J’ai écrit mon histoire et la nôtre prend fin. #Nueve pic.twitter.com/7LYEzbpHEs— Karim Benzema (@Benzema) December 19, 2022
Benzema usanzwe ukinira Real Madrid yo muri Espagne, ntiyakiniye u Bufaransa kuva mu 2015 kugeza muri Kamena 2021 kubera amakosa yashinjwe yo gushaka gushyira hanze amashusho y’umukinnyi mugenzi we Mathieu Valbuena ari gukora imibonano mpuzabitsina.
Yongeye guhamagarwa mu 2021 hitegurwa Euro 2020.
Urwego rwiza yariho muri Real Madrid rwayifashije kwegukana UEFA Champions League ya 14, na we rumuhesha gutwara Ballon d’Or, iya mbere ye muri uyu mwaka.
Real Madrid yasubije ku butumwa bwe ishyiraho ikimenyetso cyo gukoma amashyi n’ibendera ry’u Bufaransa, naho konti yemewe y’Igikombe cy’Isi isubiza igira iti “Urakoze, Benzema.”
🇫🇷👏 @Benzema pic.twitter.com/wA4xB1vrzN
— Real Madrid C.F. (@realmadrid) December 19, 2022
Merci, @Benzema 🇫🇷 pic.twitter.com/70VifKYZIW
— FIFA World Cup (@FIFAWorldCup) December 19, 2022

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!