Karekezi Olivier yateguje abakunzi ba Kiyovu Sports ko agiye gusesekara i Kigali

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 1 Kanama 2020 saa 02:57
Yasuwe :
0 0

Umutoza mushya wa Kiyovu Sports, Karekezi Olivier, yateguje abakunzi b’iyi kipe ko bamwitega i Kigali mu minsi mike iri imbere.

Mu kwezi gushize nibwo Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwemeje ko bwamaze kumvikana na Karekezi Olivier nk’umutoza mushya uzayitoza mu mwaka utaha w’imikino.

Abinyujije kuri Status ya WhatsApp, Karekezi Olivier uba muri Suède, yatangaje ko azagera i Kigali mu minsi ya vuba.

Ku wa Gatanu saa Kumi n’imwe n’iminota 22 (17:22) nibwo Karekezi yanditse amagambo "very soon" akurikiwe n’ibendera ry’u Rwanda mu gihe yabanzirizwaga n’utumenyetso tw’indege.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko Karekezi Olivier byitezwe ko azagera mu Rwanda tariki ya 4 Kanama nyuma y’uko ingendo z’indege zasubukuwe kuri uyu wa Gatandatu.

Karekezi w’imyaka 37, yakiniye APR FC mu Rwanda n’amakipe atandatu ku Mugabane w’u Burayi no muri Afurika. Afite Impamyabushobozi y’ubutoza itangwa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Mugabane w’u Burayi “UEFA A Licence”.

Yatoje Rayon Sports hagati ya Nyakanga 2017 na Gashyantare 2018, aho yegukanye igikombe cy’irushanwa Agaciro Development Fund, akurikizaho icya Super Cup yatsindiyeho APR FC ibitego 2-0, mbere yo kwegukana Igikombe cy’Intwari.

Karekezi agiye gusanga Kiyovu Sports yariyubatse kuko yaguze abakinnyi barimo umunyezamu Kimenyi Yves wavuye muri Rayon Sports, Babuwa Samson wavuye muri Sunrise FC, Irambona Eric wavuye muri Rayon Sports na Ngendahimana Eric wavuye muri Police FC.

Hari kandi Bigirimana Abed wavuye mu Burundi ndetse na Ngandu Omar wakiniye APR FC na AS Kigali.

Karekezi Olivier yateguje abakunzi ba Kiyovu Sports ko agiye gusesekara i Kigali
Karekezi aheruka mu Rwanda atoza Rayon Sports

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .